RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yahigitse Serena Gomez ku mwanya wa mbere ku isi yose mu bakurikirwa kuri instagram

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2018 20:12
1


Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yahigitse umukobwa w’umunyamuziki Selena Gomez, yiharira ikuzo ry’umuntu ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram ku isi yose. Ni ku nshuro ya mbere, Cristiano aciye aka gahigo kuva yatangira gukoresha uru rubuga nkoranyambaga.



Ronaldo yicaye ku mwanya wa mbere w’icyubahiro aho akurikiwe n’abantu 144,338,650 [followers]. Ni mu gihe umukobwa w’ikimero Serena Gomez akurikirwa n’abantu bagera ku 144,321,029 [Followers]. Ni irindi shema rikomeye kuri uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko w’umunya-Portugal umaze kuba umunyamafaranga kuri ubu uri kubarizwa mu ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Related image

Cristiano Ronaldo yabaye uwa mbere ku isi yose ufite umubare munini w'abamurikiye kuri instagram

Dailmail, Goal.com ndetse na Tuko.co.ke byanditse ko umubare munini watumbagiye mu bakurikirana Cristiano, binyuze mu kumukundira ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, abandi ngo banakunda kwirebera ubuzima bw’uyu mukinnyi nyuma y’ikibuga cy’umupira. Ibi binyamakuru bivuga ko umubare w’abamukurikirana wiyongereye na none binyuze mu buryo yavuye mu ikipe ya Real Madrid ajya muri Juventus. Ngo umubare wikubye hafi inshuro ebyiri, ku bakurikirana uyu mugabo benshi bafata nk’’umunyakuri’.

Hejuru y’ibyo ariko kandi, ngo ubuzima bwa Cristiano abanamo n’umuryango we, ni amatsiko menshi kuri benshi batuye isi. Amatsiko ahorana n’abakunda Cristiano, ngo n’uburyo asanzwe yifitiye igikundiro, ni bimwe mu bituma benshi bihutira gukanda ‘follow’ ku rubuga rwa instagram.

Selena Gomez wari umaze igihe ari ku mwanya wa mbere, ngo umubare w’abamukurikirana wiyongereye ubwo yari mu rukundo n’umunyamuziki Justin Bieber (uyu nawe asanzwe afite umubare munini w’abamukurikira kuri instagram). Uyu mukobwa ariko ngo yagize ibibazo by’ubuzima mu minsi mike ishize, kuburyo ngo yamaze hafi ibyumweru bibiri arwaye agahinda no kwigunga ndetse ngo byasabye ko aganirizwa n’abaganga.

Muri Kanama 2018, Selena yaretse gukoresha imbuga nkoranyambaga, abwira abafana ko ‘ashaka kwiyitaho no kugerageza kugaruka ibuntu’. Ngo iyo udakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa se uhagaritse kuzikoresha, niko umubare w’abagushakisha ugenda ugabanuka, ngo byaba ari byo byabaye kuri Serena Gomez.

Image result for Cristiano Ronaldo becomes the most followed personality on Instagram in the World

Urutonde rw’abantu 10 bakurikiwe cyane kuri instagram ku isi yose:

1.Cristiano Ronaldo – 144.4 million

2.Selena Gomez - 144.3 million

3.Arianna Grande – 132 million

4.Kim Kardashian – 120 million

5.Beyonce – 119 million

6.Dwayne Johnson (The Rock) – 119 million

7.Kylie Jenner – 117 million

8.Taylor Swift – 112 million

9.Justin Bieber – 102 million

10. Kendall Jenner – 97 million






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David5 years ago
    Hhhhhh ndatangane kuba ma mess uriho kbc





Inyarwanda BACKGROUND