RFL
Kigali

Ciney yahishuye imitego ya ruswa ishingiye ku gitsina yagiye asimbuka mu gihe amaze muri muzika –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2018 15:20
4


Uwimana Aisha Ciney ni umwe mu bahanzikazi bazwi hano mu Rwanda, yamamaye cyane nk'umwe mu bakobwa bakora injyana ya Hip Hop. Ubu arubatse ,akaba yahishuriye Inyarwanda.com ko ubwo yari akiri umuhanzi muto hari imitego inyuranye yagiye ategwa ngo atange ruswa ishingiye kugitsina yasabwaga.



Aganira n’umunyamakuru, uyu muhanzikazi yabajijwe niba hari igihe yigeze ahura n’ibintu nk'ibi kuva yatangira umuziki. Uwimana Aisha Ciney yasubije ati” Byambayeho barahari ariko sinabavuga kuko ni ubuzima bwanjye bwite.” Zimwe mu ngero uyu muhanzikazi yahaye Inyarwanda.com ni uko hari abanyamakuru batari bake bakundaga kumusaba ko abashyira indirimbo ze mu rugo iwabo nyamara yifuzaga kuyijyana kuri radio.

Uyu muhanzikazi avuga ko ibi byatumaga hari igihe batabona poromosiyo uko yagombaga, aha uyu mukobwa yagize ati”Ntekereza ko ibyo nagiye mpura nabyo iyo nza kubyemera nari kuba ndi icyamamare kurusha uko ndi ubu.  Kuko nizera neza ko hari ibyo byagabanuye, bivuze ko hari urwego ntigeze ngeraho kuko hari ibyo nanze. Nagombaga guhitamo ubuzima bwanjye cyangwa umuziki rero njye nahisemo ubuzima bwanjye.”

Related imageUwimana Aisha Ciney arubatse ndetse yiteguye kwibaruka imfura ye mu mpera z'uyu mwaka, cyakora ibi ngo ntibizahungabanya muzika ye

Urundi rugero uyu muhanzikazi yatanze ni urw'aba Producers babakoreraga indirimbo basabaga ko umukobwa akora indirimbo mu masaha y’igicuku. Iki kimwe n’indi mitego uyu muhanzikazi yagiye avuga yatangaje ko yagiye ayirinda n'ubwo byatumye wenda ataba icyamamare nk'uko yari kuba ameze ubu, ariko nanone magingo aya ahamya ko ntacyo yicuza cyane ko ariwe wahisemo ubuzima bwe aho kwirukira umuziki.

REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA UWIMANA AISHA CINEY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dms5 years ago
    ese ko mperuka yaratwite byaje kugenda gute di??
  • Resote5 years ago
    Uyu se aririmba izihe ndirimbo?
  • Gucci5 years ago
    uyu nawe amaze kurambirana mwitangazamakuru avuga ubusa.
  • gfdac f5 years ago
    Genda sha baragucumitaga turabiyobewe c..hhhh mujye mureka kutubeshya kbs





Inyarwanda BACKGROUND