Mu cyumweru gishize ni bwo Charly na Nina bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Try me’ bakorewe na Producer Pastor P mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz umwe mu basore bari kugaragaza ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi cyane abo muri aka karere.
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, aba bakobwa bagiranye ikiganiro kirambuye na Inyarwanda.com batangaza ko iyi ndirimbo yabo bayandikiwe na Danny Vumbi ndetse ishyamba rigaragara mu mashusho yayo rikaba irya Jinja ho muri Uganda aho bayafatiye.
Aba bahanzikazi Charly na Nina batangaje ko kuba basigaye bakunda gukorana n'aba producers bo muri Uganda biterwa nuko bajya muri Uganda barangiza nk’ibitaramo bikaba ngombwa ko bagira ibindi bikorwa bakora birimo n’indirimbo.
REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA ‘TRY ME'
Ibi babitangarije Inyarwanda.com ubwo bari babajijwe impamvu ibikorwa byo gukora indirimbo zabo babyimuriye cyane muri Uganda, aha bakaba basobanuraga ko kuba basigaye bakorera muri Uganda atari uko abakora indirimbo mu Rwanda badafite ubushobozi ahubwo ko biterwa nuko baba bagiye muri Uganda mu zindi gahunda barangiza bagahita banakorerayo indirimbo.
Charly na Nina
Usibye ibi ariko aba bakobwa bahishuye ko hari imishinga y’indirimbo bafitanye n'abandi bahanzi bakomeye mu karere barimo Sheebah Karungi na Bebe Cool. Izi ndirimbo bakaba bateganya kuzishyira hanze mu minsi iri imbere.
REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA CHARLY NA NINA
TANGA IGITECYEREZO