RFL
Kigali

Charly na Nina bahishuye imishinga bafitanye na Sheebah na Bebe Cool-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/02/2018 9:39
5


Mu cyumweru gishize ni bwo Charly na Nina bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Try me’ bakorewe na Producer Pastor P mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Sasha Vybz umwe mu basore bari kugaragaza ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi cyane abo muri aka karere.



Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, aba bakobwa bagiranye ikiganiro kirambuye na Inyarwanda.com batangaza ko iyi ndirimbo yabo bayandikiwe na Danny Vumbi ndetse ishyamba rigaragara mu mashusho yayo rikaba irya Jinja ho muri Uganda aho bayafatiye.

Aba bahanzikazi Charly na Nina batangaje ko kuba basigaye bakunda gukorana n'aba producers bo muri Uganda biterwa nuko bajya muri Uganda barangiza nk’ibitaramo bikaba ngombwa ko bagira ibindi bikorwa bakora birimo n’indirimbo.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA ‘TRY ME'

Ibi babitangarije Inyarwanda.com ubwo bari babajijwe impamvu ibikorwa byo gukora indirimbo zabo babyimuriye cyane muri Uganda, aha bakaba basobanuraga ko kuba basigaye bakorera muri Uganda atari uko abakora indirimbo mu Rwanda badafite ubushobozi ahubwo ko biterwa nuko baba bagiye muri Uganda mu zindi gahunda barangiza bagahita banakorerayo indirimbo.

charly na NinaCharly na Nina

Usibye ibi ariko aba bakobwa bahishuye ko hari imishinga y’indirimbo bafitanye n'abandi bahanzi bakomeye mu karere barimo Sheebah Karungi na Bebe Cool. Izi ndirimbo bakaba bateganya kuzishyira hanze mu minsi iri imbere.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muty6 years ago
    Ariko kweli nigute umuntu wumubyeyi nka fatuma (nina) yambara isutiye akajya kuri camera mukiganiro kirebwa na rubanda nyamwinshi??? Umunyarwandakazi??? Ntimwiyubaha mwabadamu mwe. Usibye ko ntawabarenganya isuku igira isoko.
  • thierry6 years ago
    nimwe muyoboye abandi bagakurikira muranshimisha bikandenga go girls
  • 6 years ago
    ariko inyarwanda please mumbwire ngo Charly afite impanga ye? bakomereze aho ndabemera birenze try me try me
  • Kuri NINA6 years ago
    Nina ndi umufana wanyu, niba unyumva ntuzongere kwambara ako kenda kabonerana, sikeza, mbona rwose ntabitangaza kazana iyo ukambaye. Muri Clip wakambara ariko muri interview NO, thanks
  • Nezerwa6 years ago
    Charly asigaye abeshya, ibintu byose ngo nibanga?! Ngo dufite indirimbo nyinshi, wamubaza akavugamo imwe gusa? Charly nukwisubiraho kbs, uha uba utumye abafana twumva tutubashywe kbs





Inyarwanda BACKGROUND