RFL
Kigali

Celine Dion yasubukuye ibitaramo nyuma yo gukiruka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2018 14:40
0


Nyuma y’ibibazo by’ubuzima birimo ‘kutumva’ umuririmbyikazi Céline Marie Claudette Dion [Celine Dion] ukundwa na benshi yasubukuye ibitaramo yari yarasubitse yagombaga gukorera mu mujyi wa Las Vegas.



Celine yari yafashwe n’uburwayi buzwi nka ‘Patulous Eustachian’, ‘butera kutumva neza. Ni uburwayi yari amaranye umwaka n’igice. Yagarutse! Ukwezi kwari gushize atagaragara mu ruhame, Celine Dion aritegura gukorera igitaramo gikomeye ahitwa Caesars Palace mu mujyi wa Las Vegas.

Mu itangazo ryari ryasohowe n’umutoza w’ijwi rye, yari yatangaje ko umuhanzi we afite ikibazo cyo kutuma ku buryo bitamworoherera kuririmba. Icyo gihe yavuze ko Celine yagiye kwa muganga kwivuza kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Uyu mubyeyi wakuriye i Quebec aherutse gukora indirimbo yise ‘Ashes’ ikoreshwa muri filime Deadpool 2. Celine yanditse kuri Twitter kuri uyu wa 22 Gicurasi 2018 avuga ko afite igitaramo gikomeye agiye gukorera Colosseum mu ngoro ya Caesars i Las Vegas.

celine dion

Mbere y’uko yizihiza imyaka 50 y’amavuko yatangaje ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwe mu butumwa yashyize kuri Facebook. Yari yavuze ko afite ikibazo mu gutwi gituma atumva neza ndetse ko abaganga bamubwiraga y’uko agomba kubagwa akamara umwaka wose. Icyo gihe yanditse agaragaza agahinda atewe no kuba igitaramo yari yateguye atabashije kugira bitewe n’ikibazo cy’ubuzima. Icyo gihe yanditse agira ati:

Amahirwe ntabwo yabaye ku ruhande rwanjye, kuki itategereje ngo mbanze njye ku rubyiniro none ndarwaye. Ndihanganisha buri wese wari wateguye urugendo agana i Las Vegas aje mu gitaramo. Ndabizi uburyo mbatengushye ariko mu mbabarire.

Uyu mugore w’imyaka 50 yanyuze mu bizazane byinshi atambuka gitwari. Yabyaranye na René Angélil abana batatu, René Charles, Eddy na Nelson. Céline Dion, umunya-Canada akaba n’umushoramari yavukiye mu muryango mugari i Charlemange mu mujyi wa Quebec.

Ku myaka 10 yatangiye kuba ikirarangire binyuze mu muziki w’Igifaransa yakoraga anagura imbizi yiga n’izindi ndimi zatumye umubare w’abafana be utumbagira. Kubera ibibazo by’uburwayi yari yahagaritse ibitaramo byose yari afite i Las Vegas guhera ku wa 27 Werurwe 2018 kugeza ku wa 18 Mata 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND