Tariki 17 Ugushyingo 2018 ni bwo hari hateganijwe igitaramo IKIREZI LIVE-The Genesis cyari cyatumiwemo Intore Masamba akaba n'umubyeyi wa Ikirezi wagiteguye. Nk'uko byari byitezwe iki gitaramo cyaranzwe n'amarangamutima.
Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada aho Ikirezi Déborah atuye. Ni igitaramo cyagaragayemo ubwitabire buri hejuru kuko icyumba bari bateganyije kitahwanye n’umubare mwinshi w'abitabiriye. Ikirezi Déborah yadutangarije ko n'ubu atari yumva ibyabaye kuko birenze uko yabitekerezaga ndetse ibi ngo byamuteye amarangamutima. Ati:
Igitaramo cyagenze neza byaranandenze kuko si byo nari niteze, byatumye ngira amarangamutima ahambaye. Mfite amashimwe n'ishyaka nagiriwe uriya munsi, na n'ubu sindabasha kubyumva. Twari twateguye ahantu hajya umubare w'abantu 250 kugeza 300, ariko hitabiriye abantu 500.
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko abamucurangiraga n'abamufashije kuririmba bakoze akazi kabo neza bikaba n'akarusho ubwo umubyeyi we Masamba yageraga ku rubyiniro.
Ikirezi ahoberana na Masamba
Iki gitaramo cyari kinagamije kumurika umunyempano ugiye kugera ikirenge mu cya se ku mugaragaro. Intore Masamba nawe yatangarije INYARWANDA ko yifurije umukobwa we kuzagera kure hashoboka kuko afite impano iri ku rwego rwo hejuru. Ati "Namusabye ko yakomeza akazagera kure kuko afite impano iri ku rwego rushimishije"
Amarangamutima yafashe Ikirezi Déborah ubwo yari ahagararanye n'umubyeyi we
Abasaga 500 ni bo bitabiriye iki gitaramo
Jean-Paul Samputu nawe yitabiriye iki gitaramo yihera ijisho ubuhanga bwa Ikirezi Déborah
Aba babyeyi urebye mu maso yabo bari banyuzwe n'aba bataramiraga
Muri iki cyumba byabaye ngombwa ko basohora ameza yari arimo kugira ngo abantu babone aho bahagarara.
REBA HANO INDIRIMBO HALLELUJAH YA IKIREZI DEBORAH
TANGA IGITECYEREZO