RFL
Kigali

Calvin Harris wahawe igihembo ku ndirimbo ‘This Is What You Came For’ ntiyigeze ashimira Taylor Swift wayanditse

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2016 17:40
0


Mu ijoro rya MTV VMAs indirimbo ya Calvin Harris yafatanije na Rihanna yahawe igihembo cya video nziza y’umugabo (best male video), kubera atari ahibereye yohereza ubutumwa bw’amashusho ashimira abantu batandukanye bagize uruhare mu kugira ngo iyi ndirimbo ibone iki gihembo ariko ntiyavugamo Taylor Swift watakaje imbaraga ze akandika iyi ndirim



Mu butumwa yohereje Calvin Harris yagize ati “woow! Mbere na mbere mbanje kubiseguraho sinashoboye kuhagera mfite ikiganiro inaha mu Bwongereza, iba bitaba ibyo mba mpari. Ndashaka gushimira Rihanna bivuye mu ndiba y’umutima wanjye, uri ikirangirire, igihe cyose dukoranye uzana ibitangaza mu mushinga, urakoze.”

Yakomeje ashimira kandi uwayoboye ifatwa ry’amashusho y;iyi ndirimbo (director) ati “Emil Nava wakoze amashusho y’iyi ndirimbo ndamushimira cyane ndagushimira ibyo wankoreye byose.” Yakomeje ashimira kandi abafana, abarebye iyo ndirimbo ndetse ashimira na MTV gusa abantu batangazwa n’uko atigeze ahingutsa izina rya Taylor Swift wanditse iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo ngo yaba yarabaye intandaro yo gushwana kwa Calvin na Taylor

Iyi ndirimbo yo mu njyana ya Electronic ngo ni igitekerezo bwite cya Taylor Swift ngo wayanditse nyuma akaza no kuyishakira ijwi acurangishije piano hanyuma agafata amajwi y’ibyo yari amaze guhimba akoresheje telephone ye. Ibi nibyo yaje kumvisha Calvin Harris wari umukunzi we muri icyo gihe nawe arayikunda n'uko bafata icyemezo cyo kujya gufata amajwi y’iyo ndirimbo, Calvin Harris usanzwe ari umuvangamiziki niwe wavanze imiziki yumvikana muri iyi ndirimbo ni uko indirimbo iba irarangiye

Nyuma ya Calvin Harris Taylor Swift yahise akundana n'umukinnyi wa filime Tom Hiddleston

'This Is What You Came For' ni indirimbo Calvin Harris yasohoye ku itariki 29 Mata 2016 aho yayifatanije na Rihanna nyuma ku itariki 16 Kamena ayisohorera amashusho ikaba imaze kurebwa n’abantu bagera hafi kuri miliyoni 200.

Calvin Harris ntiyigeze ashimira Taylor Swift wagize igitekerezo cy'iyi ndirimbo yamuhesheje igihembo

Kugeza ubu uburenganzira bwose bujyanye no gucuruza iyi ndirimbo buri mu maboko ya Taylor Swift wakoresheje izina rya baringa Nils Sjoberg kugira ngo rubanda batamenya ko ari we wayanditse, ni ukuvuga ko yayishyize mu maboko ya Calvin Harris ndetse muri iyi ndirimbo aho Taylor Swift yari yaririmbye hasimbujwe Rihanna.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND