RFL
Kigali

Bwa mbere Yvan Buravan agiye kuririmbira hanze y’u Rwanda ahereye mu Bubiligi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 14:33
0


Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ariko nanone bavumbutse vuba, uyu wari utarakorera igitaramo icyo aricyo cyose hanze y’u Rwanda kuri ubu agiye gukorera igitaramo mu kindi gihugu kitari u Rwanda ahereye mu Bubiligi aho afite igiataramo azahuriramo n’itorero ‘Urukerereza’.



Nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo Yvan Buravan yatumiwe hamwe n’itorero Urukerereza mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda baba mu Bubiligi ndetse no mubihugu binyuranye by’Uburayi byegeranye n’iki gihugu. Iki kikaba ari igitaramo kizaba muri Nyakanga 2018 mu mujyi wa Bruxelles ho mu gihugu cy’u Bubiligi.

UrukererezaItorero Urukerereza naryo rizataramira mu Bubiligi

Ku ruhande rwa Yvan Buravan umwe mu bajyanama be baganiriye na Inyarwanda.com yatangaje ko batumiwe muri iki gitaramo ndetse na byinshi mu mitegurire yacyo ababatumiye aribo bari kubikoraho, icyakora batangaje ko uyu musore yatangiye imyiteguro ku buryo azereka abanyarwanda nabandi bazitabira igitaramo cye mu Bubiligi ko ari ku rwego rwo hejuru. Aha bakaba batangarije Inyarwanda.com ko bishimiye kuba uyu muhanzi azafatanya n’itorero Urukerereza cyane ko hari undi mubare w’abantu bakuru uyu muhanzi azunguka cyane ko ari umwe mu bakunzwe bikomeye n’urubyiruko.

BuravanIgitaramo cya Yvan Buravan mu Bubiligi

Igitaramo cya Yvan Buravan n’Itorero Urukerereza giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo nyir’izina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND