RFL
Kigali

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo nshya ‘Winning Team’ isohokana na Video yayo - YIREBE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/08/2017 9:47
22


Muri iyi minsi abahanzi banyuranye bari bahuze cyane, umutima n’ingufu byose babishyize ku kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu. Knowless ni umwe muri abo, icyakora uko yakoraga aka kazi ni nako yateguriraga abakunzi be indirimbo nshya kuri ubu yamaze kugera hanze.



Knowless yari kandi yari yarabwiye abafana be ko hari icyo abahishiye ndetse asa n'uhishura ko ari indirimbo nshya abikiye abakunzi b’umuziki we.  izina ry’iyi ndirimbo yari yararitangaje cyera, magingo aya iyi ndirimbo ikaba yamaze kugera hanze ndetse isohokana n’amashusho yayo. Iyi ikaba ari indirimbo ya kabiri Butera Knowless ashyize hanze kuva uyu mwaka watangira.

Knowless

Iyi ndirimbo yari imaze igihe yamamazwa

Indirimbo nshya ‘Winning Team’  Butera Knowless yashyize hanze,  amajwi yayo yakozwe anatunganyirizwa muri Kina Music, studio n'ubundi asanzwe akoreramo. Amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh umaze kubaka izina mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS  'WINNING TEAM'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko ninjye njyenyine ubona ko kina music isigayemo abahanzi inganzo yashyiranye. Nkiyi ndirimbo ntakigenda kbs cyakora amanota yayo nayaha meddy saleh kubwa video nziza gusa
  • kkj6 years ago
    uhora ubivuga ariko ntibibabuza gutwara ibikombe
  • mukakarangwa6 years ago
    turakwemera rata iyi ndirimbo irabemeza mukomeze kurwana nababaca intege knoless jye ndagukunda cyane pe
  • Jojo6 years ago
    Uwapfuye yarihuse atabonye uwo murwanda bita umu star . Nzaba mbarirwa .
  • jaliah Mupenzi6 years ago
    Uyu mudemu ariko bimaze kwanga sinzi ibyo asigaye aririmba.
  • juno6 years ago
    hhhhh byaranyobeye ibyirwanda nonono iyisindirimbo rwose jya konsa umuziki uwuharire abashoboye kd baranabonetse benci naho kina ntabahanzi mbonamo nagakundi kabigomecye kabanyeshyari
  • Bernabe6 years ago
    Sukubabeshya Knowles's ibye byararangiye uyu nta muhanzi urimo iyi ndirimbo nimbi 100% erega yazamuwe nubwiza Kandi yarashatse rero niyicare atuze ibyumuziki abivemo nubundi ntabwo Ari mpano ye pe
  • zambia6 years ago
    Indirimbo y'ibihe byose niyi
  • 6 years ago
    hhhhh hhhhhh ese nkuyu koko arashya yarura iki koko bahu??
  • Mugema6 years ago
    Genda Butera urazimiza koko! Iyindirimbo ngewe nkiyumva nahise numva ko msg irimo yose iganisha k'unstinzi y'Amatora. Agakundo karimo ni mbarwaaa! Yewe uranyemeje Kabisa. Nkwemereye igikombe kuko niwowe muhanzi nyawe. Congratulations kabisa Audio and video ni nziza kurwego rukabije. Upinga nuko nubundi ari nyakabwana.
  • Kalisa6 years ago
    Hhhhhhhh nubuze icyo atuka inka arihanukira akagira ati dore nibyo bicebe byayo. Butera Knowless niwe wenyine nterwa ishema nokwita umuhanzi. Kuko arahanga byanyabyo kandi ibikorwa bye bikivugira. Achievements yagezeho ibigwi bye ndetse numutima we mwiza ntawundi uzanabigeraho ndakambura data! Ukuntu acecekesha imbwa zabanyamashyari nibyo bintera kumwigiraho byinshiii. Iyi Video ndetse nindirimbo ubwayo nibyiza kurwego rutashimisha umunyeshyari weeeeee Alors bravo Butera wacuuuuuu iyontebe wicayeho niyawe my QUEEN.
  • 6 years ago
    ariko ubu abahanzi bo mu Rwanda babona bahangana gute nabandi bo mukarere niba uririmba ushaka ku menyekanisha ibihangano byawe koko nkubu umutanzania yakumva iyi ndirimbo agakuramo iki umunyakenya se we umugande se we umunye congo se we usibye ijambo winning na tuko washindi ariko Mana niba uririmba igiswahili baricyo uririmba gusa niba ari english ba ariyo uriirimba naho ikinyarwanda kivagamvanze rwose ndabarahiye ntaho mwazagera nagato bishobora kubatwara igihe ariko mugategura indirimbo nziza zakurwa na 125 million zigize aka karere naho ubundi muribo mu mbere gusa
  • rosemary6 years ago
    Knowless ndamukunda 100% ariko iyi ndirimbo sinamuhisha nimbi pe gusa ifite amashusho meza.
  • Emery6 years ago
    Knowless iyi ndirimbo yawe irabishye peee! Igize kuba nta nganzo irimo, Igize kuba itaryoheye amatwi, Mbega byose ni zero, gusa amashusho yo ni meza. Rwose fata umwanya wicare utekereze neza ku ndirimbo nziza yaryohera abafana nawe.
  • Sasha6 years ago
    ARIKO DISI UYU MUSHIKI WACU NIBA ATAZI IKIBAZO AFITE, N'UMUGABO NTAMUGIRA INAMA. NKEKA KO UMUGABO ATINYA KUMUBWIRA KO NTABYO AZI KUGIRA NGO BATABIPFA, AGAKOMEZA AGAHANYANYAZA. OYA RWOSE BERA IMFURA UMUGABO WAWE UVE KUBINTU UTWO DUFARANGA MWANGIZA MUKORA VIDEO MUDUSHORE MU BINDI. KURIRIMBA USHATSE WABIVAHO NIYO NAMA NAKUGIRA KUKO NTABYO UZI PEEEEEEE! SHAKISHIRIZA AHANDI UJYE GUCURUZA NKABANDI BAGORE KANDI TWAKUGURIRA KUKO IZINA RYO WARARYUBATSE. REKERAHO KURISENYA RERO UYOBOKE IBINDI, IBYO WAKOZE WARABIKOZE REKERAHO. ABO BAGUSHIMAGIZA NIBO BAKUYOBYA RWOSE NTABWO ARI INSHUTI NZIZA. PLZZZZZZZ I BEG YOU!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • instinzi6 years ago
    iyi ndirimbo byo yahimbiwe amatora muzaba mwumva le 04 izahita icurangwa mpaka.uzi ubwenge mukobwa keep it up
  • My point of view6 years ago
    Kabebe ntacyo mfuye nawe ariko iyi ndirimbo rwose ntiri kurwego rwawe! Aha uradutuburiye hakiya mungu!!!!!!!!! Na Clement niba asigaye akora indirimbo nkiyi akemera ko inasohoka ndumva ari hatari.... Keep it up Meddy ntako utagize rwose amashusho arasa neza. Kdi ibi ntimubifate nko kuba umu contre succes uku niko kuri rwose!
  • 6 years ago
    Sha knowless ndagukunze cyaneeeeh.iyi ndirimbo ni nzaza pe,kubyina biri salama.komereza aho,gusa narikwishima kurushaho iyo mwerekaba imiturirwa nayo kuko mwari mwerekanye na turiya tuzu.ariko ni nziza kabisa,
  • Oly6 years ago
    Biracangacanze..
  • byinshi 166 years ago
    sister komerezaho rata mu buzima aba haters nibabura. iyo benshi batakwrmera cyangwa batakumva neza bijye bigutera imbaraga zo gukoera cyane ugere kure.congd kuri yo ndirimbo uduhaye





Inyarwanda BACKGROUND