RFL
Kigali

Butera Knowless arataramira abambaye imyenda y’umweru n’ibara rya zahabu kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/03/2017 15:24
0


Buri mpera z’icyumweru i Kigali biba ari ibicika. Kuri iyi nshuro Butera Knowless araba ataramira abantu binjira muri weekend kuri uyu wa Gatanu mu gitaramo kiswe “White&Gold Party” kiri bubere mu kabyiniro ka K Club.



Nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo abakitabira barasabwa guseruka mu myenda y’umweru cyangwa ibara rya zahabu. Biteganijwe ko iki kirori gitangira saa mbili z’umugoroba aho abitabira baba bacurangirwa n’aba Djs banyuranye nyuma bakaza gutaramirwa na Butera Knowless.

Kwinjira muri iki gitaramo kibera muri K Club biraba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10,000frw) mu myanya y’icyubahiro.

knowlessIgitaramo Knowless akorera muri K Club






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND