RFL
Kigali

PGGSS7: Bucece! Abahanzi bashyize umukono ku masezerano, Queen Cha asimbura Charly& Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2017 14:21
2


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017 abahanzi bazagaragara mu marushanwa ya PGGSS7 bose uko ari icumi bashyize umukono ku masezerano. Bahamagawe na EAP aho bahuriye kuri BRALIRWA bumvikana uburyo bw’imikoranire muri iri rushanwa.



Umuntu acyumva amasezerano y’abahanzi bagiye kwitabira PGGSS7 ahita atekereza zimwe mu ngingo z'ingenzi zikubiyemo harimo ko bazajya bahembwa miliyoni ku kwezi mu gihe cy’amezi ane ndetse uzayegukana akazahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda. Abahanzi nabo basabwa kwitabira ibikorwa byose biba byateguwe mu gihe bari mu irushanwa nkuko byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyafunguye iri rushanwa.

Abahanzikazi Charly na Nina nyuma yo kwivana muri iri rushanwa ku mpamvu zabo bwite bahise basimbuzwa Queen Cha nkuko byari biteganyijwe dore ko ari we wakurikiraga aba bahanzikazi mu majwi.

Umunyamakuru yahise ahamagara Queen Cha ngo amubaze niba koko inkuru ari impamo, maze uyu mukobwa amwemerera ko yashyize umukono ku masezerano ariko ntabyinshi yatangaje kuri iri rushanwa adusaba ko byinshi twabibaza muri EAP.

KigaliAbahanzi icumi uvanyemo Charly na Nina basimbuwe na Queen Cha nibo bagiye kwitabira PGGSS7

Muri iki gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano ntabwo itangazamakuru ryatumiwe nkuko byari bisanzwe, kikaba ari igikorwa cyabereye mu muhezo.

Abahanzi 10 bose bazitabira iri rushanwa basinye amasezerano yo kujya muri iri rushanwa aribo;

-Dream Boyz

-Active

-Social Mula

-Christopher

-Bull Dogg

-Danny Nanone

-Mico The Best

-Davis D

-Queen Cha

-Oda Paccy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bob7 years ago
    KATA MURI PGGSS NTIZIZABURA KBS,WAMBWIRA GUTE UKUNTU MURI AFRO BEAT HABURAMO UNCLE AUSTIN KOKO! NGO ZA DAVIS D YEWEEEE!!!NTA NUMURUSHA MURI AFRO
  • erickson bavugukuri7 years ago
    verry bdd!





Inyarwanda BACKGROUND