Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 nibwo Bruce Melody yatunguwe bikomeye n’umufana we wamusanze mu gitaramo aje kumuha impano. Ibib byabereye mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda cyabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis rouge.
Ubwo byajyaga kuba uyu musore witwa Leon Ndayisenga cyangwa Leon Direct yatangiye asaba abashinzwe umutekano kuba yabasha kwinjira aho yabona Bruce Melody, aba babanje kumugora yabasobanuriye impamvu ashaka Bruce Melody baramwemerera ariko bamubwira ko abonana nawe ari uko avuye ku rubyiniro. Uyu musore ukiri muto yihanganye ajya ahitegeye ngo arebe uko umuhanzi akunda aririmba maze ubwo yavaga ku rubyiniro ahita amusanganira amushyikiriza impano yamugeneye.
Bruce Melody ubwo yashyikirizwaga impano
Uyu musore wakoreye impano Bruce Melody yafashe ifoto isanzwe ya Bruce Melody arayigana maze ashushanya uyu muhanzi mu buryo butangajeubundi yiyemeza ko aho azumva uyu muhanzi yakoreye igitaramo azajyayo akamushyira iyi mpano yamugeneye. Niko kumva ko Bruce Melody yataramiye i Nyamirambo ahita ajyayo birangira babonanye amuha n’impano yari yamuteganyirije.
Leon Ndayisenga wahaye impano Bruce Melody yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye kuba yiboneye amaso ku yandi uyu muhanzi akunda bikomeye ndetse akabasha no kumushyikiriza impano ahamya ko ifite agaciro k’amadorari ijana na mirongo itanu (150$). Bruce Melody we yabwiye Inyarwanda.com ko ashimishijwe n’umufana wa muzika nkuyu uba wamutekereje akamugenera impano bityo asanga ibi ari umugisha.
Impano Bruce Melody yahawe
Bruce Melody abajijwe icyo asanga yakabaye afasha umuhanzi nk’uyu unamukunda yatangaje ko icya mbere ari ukumukorera ubuvugizi ndetse no kumufasha kwamamaza ibihangano bye ku buryo bibona abaguzi.
TANGA IGITECYEREZO