RFL
Kigali

Bruce Melody yamaze kugera mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2017 11:24
1


Bruce Melody cyangwa se Itahiwacu Bruce nk’amazina ye bwite ni umusore umaze igihe muri muzika, ni umuhanzi umaze imyaka itari mike benshi babona ubuhanga afite gusa ni nako yagendaga akura umunsi ku wundi. Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 yageze mu Bubiligi aho azataramira.



Uyu muhanzi wamamaye ku kazina abafana bamuhaye k'IGITANGAZA, bwa mbere mu mateka ye agiye gukorara igitaramo ku mugabane w’Ubulayi aho afite igitaramo azakorera mu Bubiligi tariki 2 Ukuboza 2017, uyu muhanzi akaba azataramira abanyarwanda  ndetse n'abandi bakunzi ba muzika baba mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo cyizabera i Bruxelles.

BRUCE

Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ama Euros 15 ku muntu uzagura itike mbere ndetse na 20  ku muntu uzayigura kuri uwo munsi. Bruce Melody ni umwe mu basore bahiriwe n’umwaka wa 2017 cyane ko yakozemo indirimbo igakundwa bikomeye, indirimbo yise ‘Ikinya’. Usibye iyi ndirimbo ariko uyu musore yagize amahirwe yo kwitabira Coke Studio umusaruro uva mu ngufu uyu muhanzi yashyize mu kazi ke muri uyu mwaka.

AMAFOTO:

Bruce MelodyBruce MelodyBruce MelodyBruce MelodyBruce Melody ku mugabane w'Uburayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mwabicuritse: Abazagura mbere ni 15, abazagura ku munsi w'igitaramo ni 20.





Inyarwanda BACKGROUND