Bruce Melody cyangwa se Itahiwacu Bruce nk’amazina ye bwite ni umusore umaze igihe muri muzika, ni umuhanzi umaze imyaka itari mike benshi babona ubuhanga afite gusa ni nako yagendaga akura umunsi ku wundi. Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 yageze mu Bubiligi aho azataramira.
Uyu muhanzi wamamaye ku kazina abafana bamuhaye k'IGITANGAZA, bwa mbere mu mateka ye agiye gukorara igitaramo ku mugabane w’Ubulayi aho afite igitaramo azakorera mu Bubiligi tariki 2 Ukuboza 2017, uyu muhanzi akaba azataramira abanyarwanda ndetse n'abandi bakunzi ba muzika baba mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo cyizabera i Bruxelles.
Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari ama Euros 15 ku muntu uzagura itike mbere ndetse na 20 ku muntu uzayigura kuri uwo munsi. Bruce Melody ni umwe mu basore bahiriwe n’umwaka wa 2017 cyane ko yakozemo indirimbo igakundwa bikomeye, indirimbo yise ‘Ikinya’. Usibye iyi ndirimbo ariko uyu musore yagize amahirwe yo kwitabira Coke Studio umusaruro uva mu ngufu uyu muhanzi yashyize mu kazi ke muri uyu mwaka.
AMAFOTO:
Bruce Melody ku mugabane w'Uburayi
TANGA IGITECYEREZO