RFL
Kigali

Bruce Melody yahishuye ko mbere y'uko 2018 irangira afite igitaramo hanze ya Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 14:17
0


Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni umuhanzi ukunzwe n'abatari bacye, byaje gushimangirwa n'uko ari we uherutse kwegukana igikombe cya PGGSS8. Kuri ubu uyu muhanzi ni umwe mu bari gutumirwa mu bitaramo binyuranye kandi bikomeye ndetse yahishuye ko afite igitaramo hanze ya Afurika mbere y'uko umwaka wa 2018 urangira.



Uyu muhanzi atangaza ko muri aya mezi make asigaye ngo umwaka urangire afitemo ibintu byinshi byo gukora ku ikubitiro akaba afite indirimbo zinyuranye agomba gushyira hanze. Usibye gushyira hanze indirimbo, Bruce Melody avuga ko hari ibitaramo binyuranye yamaze gutumirwamo n'ubwo bimwe bitaratangira kwamamazwa kandi yamaze kumvikana na ba nyirabyo ko azabyitabira. Muri ibi harimo icyo azakorera hanze ya Afurika.

Bruce Melody aganira na Inyarwanda.com yabajijwe bimwe muri ibi bitaramo yavugaga maze atangaza ko atabivuga ba nyirabyo bataramuha uburenganzira cyane ko ba nyiri ugutegura igitaramo aribo bamuha uburenganzira bwo kukivugaho. Bimwe mu byamaze kumenyekana ni uko hari ibitaramo afite mu minsi ya vuba i Burundi.

Bruce Melody

Bruce Melody

Uretse ibi bitaramo Bruce Melody agiye gukorera i Burundi avuga ko hari ibindi bitaramo byinshi afite mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ari naho yahereye avuga ko afite igitaramo hanze y'umugabane wa Afurika ariko yirinda kugira aho avuga, yaba umugabane cyangwa igihugu ahubwo avuga ko azabitangaza igihe ba nyiri igitaramo bazaba bamwemereye kubivugaho. Abajijwe ku gitaramo cyo kumurika Album ye nshya, yavuze ko atari ibintu ashaka kwihutira cyane ko yifuza gukora igitaramo gitandukanye n'ibyo yagiye akora mbere.

Mu ndirimbo Bruce Melody yakoranye n'abandi bahanzi ziri mu zizajya hanze mu minsi ya vuba harimo iyo yakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda ndetse n'izindi zinyuranye cyane ko uyu muhanzi yatangaje ko afite indirimbo nyinshi yagiye akorana n'abandi bahanzi kandi harimo n'izo agomba gushyira hanze mbere y'uko umwaka wa 2018 urangira.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND