RFL
Kigali

Bruce Melody uhamya ko asengera muri ADEPR, yakoze indirimbo y’Imana afatanyije na Regy Banks

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2015 13:32
0


Umuhanzi Bruce Melody wihamiriza ko ari umukristo mu itorero rya ADEPR yongeye gukora indirimbo yo guhimbaza Imana akaba yayikoranye n’umuhanzi Regy Banks. Iyi ndirimbo yabo bakaba bayise “Njya imbere” aho basaba Imana kuboherereza Umwuka Wera.



Muri iyi ndirimbo “Njya imbere” Bruce Melody afatanyije na Regy Banks, avuga ko Imana izi ibibazo bye ndetse ikaba izi n’ibisubizo byabyo bityo akaba ayisaba kumwoherereza umwuka wera akamuba hafi mu bukene ndetse n’ubushomeri. Iyi ndirimbo ayikoze nyuma y’indi yakoranye na Jimmy Claude yitwa “Ni kure”.

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Bruce Melody yavuze ko ariwe wanditse iyi ndirimbo “Njya imbere” akayandika mu rwego rwo kwiyambaza Imana no kuririmbira Uwiteka kuko ariwe akesha byose. Yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite izindi nyinshi zihimbaza Imana yiteguye gushyira hanze.

Bruce Melody uhamya ko asengera mu itorero rya ADEPR Kanombe ariko akajyayo rimwe na rimwe, yavuze ko atakwibagirwa Imana kuko na mbere yo kwamamara muri muzika, ngo yabanje kuririmba muri korali. Yagize ati:

Iyi ndirimbo nayiririmbiye Uwiteka kuko turiho kubera Imana,mbere yo kujya mu muziki usanzwe,twahoze muri korali kandi n'ubu turacyasenga. Nsengera muri ADEPR Kanombe ariko njyayo rimwe na rimwe.

Regy Banks usanzwe akora indirimbo zihimbaza Imana, abajijwe icyabimuteye mu gihe hari bamwe bavuga ko gukorana indirimbo n’umuhanzi ukora umuziki usanzwe(secular music) ari ikosa rikomeye, Regy Banks wakoranye indirimbo na Bruce Melody yabwiye inyarwanda.com ko umuganga ariwe ujya gushaka abarwayi. Yagize ati:

Nkimara kubona ko benshi mu bahanzi bava muri Gospel bakajya muri secular byanteye imbaraga zo gukurura abo hanze mbazana muri Gospel, na cyane ko benshi biba bibarimo ariko barabuze ubibafashamo. Ikindi umuganga ntabwo avura abazima ahubwo ajya gushaka abarwayi, nitutabashaka ntabwo ivugabutumwa ryacu rizaba ryuzuye. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NJYA IMBERE YA BRUCE MELODY NA REGGY BANKS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND