RFL
Kigali

Bruce Melodie, Danny Vumbi na Jay C bataramiye i Muhanga na Nyamagabe, Huye basigaramo ideni

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2018 10:35
0


Abanyamuziki bakomeye Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] na Muhire Jean Claude [Jay C] bakoze ibitaramo bibiri muri iki cyumweru twaraye dusoje. Bataramiye i Muhanga na Nyamagabe, ahari ubwitabirie bwo ku rwego rwo hejuru.



Kuwa Gatanu tariki 22 Kamena 2018, Bruce Melody, Danny Vumbi na Jay C bataramiye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ahitwa Blues Corner ni hafi n’isoko, aho kwinjira byari amafaranga 1000Rwf na 2000Rwf muri VIP.

Urugendo rw’ibitaramo barukomereje i Nyamagabe tariki ya 23 Kamena 2018 ahitwa Golden Monkey Nyamagabe/Swaga Club. Kwinjira naho byari amafaranga igihumbi (1000Rwf) n’ibihumbi bibiri (2000Rwf) muri VIP.

Nando uri mu bategura ibi bitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko ibi bitaramo bigamije guhura n’urubyiruko rugasobanurirwa ibijyanye na gahunda ya Leta mu kubafasha kubabera ingwate binyuze muri BDF.

Bruce Melodie

Umunyamuziki Bruce Melodie

Ku bijyanye no kuba batarakoreye igitaramo i Huye nk’uko byari byamamajwe, yavuze ko basanze hari kubera isiganwa ry’amamadoka bagahitamo gusubika ariko bakaba bari gutekereza uko bazasubirayo bagataramira ab’i Huye.

Uru ruhererekane rw’ibitaramo rwa Bruce Melodie, Danny Vumbi na Jay C ruje rukurikira urugendo rw’ibitaramo nanone bakoreye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Ngoma, Kayonza na Bugesera.

AMAFOTO:

Jay

Abafana bari benshi

Jay

 Jay C ku rubyiniro

Muhanga

amafoto

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND