RFL
Kigali

Bruce Melodie, Ama-G n'itsinda ricuranga Igisope bagiye gukora igitaramo gikomeye muri Alpha Palace

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/01/2015 16:23
1


Kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba, umuhanzi Bruce Melodie afatanyije na Ama-G The Black ndetse n’itsinda rikora muzika y’indirimbo za karahanyuze bakunda kwita Igisope, barataramira muri Alpha Palace Hotel I Remera, bikaza kuba ari mu gitaramo cya Live anamurika ku mugaragaro indirimbo ye nshya.



Nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo yitwa “Ntundize”, Bruce Melodie araba ayimurika ku mugaragaro mu gitaramo akorera muri Alpha Palace Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mutarama 2015, iki gitaramo uretse kumurika iyi ndirimbo akaza no gucurangira abakitabira izindi ndirimbo ze zitandukanye kandi byose mu buryo bw’umwimerere bwa LIVE.

ama g

Bruce Melodie araba ari kumwe na mugenzi we Ama-G The Black, bose bakaza gufatanya n’itsinda riririmba rikanabyina mu buryo bw’umwimerere indirimbo zitandukanye zibanda ku zo hambere zizwi nka Karahanyuze. Iri tsinda ry’Igisope rikaba riza kugenera abaza kwitabira igitaramo umwanya wo kwihitiramo indirimbo bifuza gucurangirwa mu buryo bw’umwimerere.

amag

Kwinjira muri iki gitaramo biraba ari amafaranga y’u Rwanda 2000 kuri buri muntu, hakaza kuba kandi hari ibyo kunywa ndetse n’abaza kwitabira iki gitaramo bakaza kubona umwanya wo kwidagadura bakabyinana n’aba bahanzi ndetse n’itsinda ricuranga IGISOPE.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • zuberi 9 years ago
    Ariko abahanzi bacu bose bashaka gukoresha imyuka mibi gsa cg niho bakura kwamamara harya ngo umuhanzi utazakorera shitani (muri Illuminati) ntazamenyekana? ahaaaaaa????????. ni Danger kbsa.nyo mpamvu abahanzi bacu benshi bakoresha uko bashoboye kose ngo bakunde bagaragare nk.abakozi ba Freemanson? birababaje cyane gusa basore namwe nkumi urufaranga muzarubona. muzamamara uko mubishaka.nkabandi ba Star muzakorera muma Studion akomeye.ariko amaherezo ni mumuriro tu.urareba iyongofero wambaye ikiriho? n.mumuriro cg mukuzimu wamugani wa Knowless.ni danger





Inyarwanda BACKGROUND