RFL
Kigali

Bobly murumuna wa Riderman yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Feel Alright’-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/03/2018 9:31
0


Uyu musore amaze igihe kitari kinini mu muziki nyarwanda cyane ko indirimbo ye ya mbere yayishyize hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 aho yabanje gushyira hanze amajwi yayo ubu akaba azanye n’amashusho bigaragaza ko azanye imbaraga mu muziki we.



Muhire Landry Bonfils ari we Bobly yasoje ayisumbuye, ni we bucura mu muryango wo kwa Riderman aho bavukana ari abana batanu ndetse Riderman akaba imfura muri bo. Kuri ubu uyu musore Bobly wamaze kwinjira muri muzika nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Feel Alright’ yanashyize hanze amashusho yayo aho yatangarije Inyarwanda.com ko hari byinshi byamutunguye n’ibyo yigiye mu ifatwa ry’amashusho ye ya mbere. Yagize ati:

Kuri set byari byiza twashyizemo imbaraga dukora uko dushoboye. Ntabwo natekerezaga ko video izandushya nk’uko yanduhije; gushaka location, iki n’iki ni ibintu bikomeye cyane. Twagerageje gukora ibyo dushoboye kandi nabwo ntabwo ari bibi. Experience nabashije gukuramo ni iyo gutunganya ibintu bikajya ku murongo mbere y’igihe kugira ngo bigende neza kuko hagiye hazamo utuntu tw’impinduka bimwe mu byo twateganyije birabura ubwo gutunganya ibintu hakiri kare bizajya bimfasha kwizera neza ko mbifite….

Tumubajije icyo abandi bahanzi yasanze bari baramurushije yavuze ko ari ibyishimo. Yagize ati: “Icyo abandi bahanzi bari barandushije ni ibyishimo. N’ubwo nabikuyemo umunaniro kubera kubyirukankamo, ariko njye ndi gukora amashusho numvaga nishimye, bizagira aho bingeza…”

Nyuma yo gusanga hari benshi baza mu muziki bakawuvamo, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Bobly icyo azanye mu muziki. Agira ati “Imbaraga nzanye ni ukuzongera ku z’abandi kugira ngo tugire aho tugera, haba ku giti cyanjye ndetse n’umuziki nyarwanda kuko Imana yaramfashije mbijyamo mbikunze nzanabigumamo…”

bobly 

Bobly murumuna wa Riderman winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda

Nkuko kandi aherutse kubitangariza Inyarwanda.com Bobly yatinze kwinjira muri muzika kuko yari agihugijwe n’amasomo ariko nyuma yo kuyashyira ku ruhande yiyemeje kwinjira mu muziki. Abajijwe impamvu atinjiye mu muziki arapa nk’uko mukuru we Riderman abigenza, Bobly yagize ati ”Buri wese agira umuhamagaro we uwa Riderman ni ukurapa njye ni injyana yanjye ndibaza ntagombaga kuza ndi Riderman neza ngo ni uko tuvukana.”

Ikindi kandi uyu muhanzi Bobly, yakunze kujya afatanya n’umuhanzi Social Mula ku rubyiniro mu kuririmba indirimbo ze ariko akavuga ko atabikoze igihe kinini. Tumubajije ubutumwa agenera mukuru we Riderman ku munsi we w’amavuko yizihiza tariki 10 Werurwe, yagize ati “Riderman nakomeze atere imbere muri byose kandi akure ajya ejuru, imigisha myinshi kuri we n’ibyiza byose ntabona uko nsobanura muri aka kanya bimubeho n'umuryango we kandi ndamukunda cyane pe!”

Kanda Hano urebe indirimbo Feel Alright ya Bobly







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND