RFL
Kigali

Big Dom yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yo kwibuka ‘Etre Abandonne’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/04/2017 14:25
0


Big Dom ni umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa, muri iyi minsi yongeye kubura ibikorwa bye bya muzika aho yanakoze indirimbo agamije kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Muri iyi ndirimbo yise ‘Etre Abandonne’ Big Dom yumvikana yibaza impamvu Jenoside yabaye, akibaza icyo abayikoze bungutse akagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahekuye u Rwanda abana barwo barenga miliyoni. Mu gitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana asaba urubyiruko kugumana icyizere no kugira ubushake n’imbaraga zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye.

Big Dom nk’umuhanzi w’umunyarwanda asanga buri muhanzi aba afite icyo agomba gukora muri iki gihe cyo kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakifatanya n’abandi banyarwanda ndetse by’umwihariko nk’abazwiho impano yo gufasha abantu binyuze mu bihangano agasanga bakagombye gukora ibihangano byo guhumuriza abanyarwanda baba bari mu gahinda gakomeye ko kwibuka ababo bazize uko bavutse. Ibi akaba yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro bagiranye ubwo yamuhaga iyi ndirimbo ye nshya.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA BIG DOM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND