Beyonce, icyamamare muri muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umugore w’umuraperiJay-Z, yerekanye impetso y’impanga arimo kwitegura kwibaruka mu gihe cya vuba.
Beyonce yakoze ibi yifashishije igishushanyo kiri ku nda ye bamwe bita tatuwaje(tattoo). Beyonce yerekaniye impetso (ingobyi)y’impanga ze mu birori yakoze kuri uyu wa Gatandatu byitwa “Carter Push Party” yari yatumiyemo umubyeyi,Tina ndetse n’inshuti za hafi ze zirimo uwo bahoze baririmbana bakiri bato Michelle Williams na Kelly Rowland, Lala Anthony ndetse na Serena Williams nawe utwite.
Muri ibi birori Beyonce yagaragaye mu myenda igaragaza inda ye yose iri hanze iriho igishushanyo cy’impetso. Nk’uko tubikesha urubuga TMZ ibi ngo byibukije benshi ko Beyonce yigeze gutangaza ko atwite impanga bityo babihuza n’iki gishushanyo cyagaragaye ku mubiri we muri ibi birori. Izi mpanga Beyonce agiye kwibaruka, zikurikira imfura ye y'umukobwa yitwa Blue Ivy yabyaranye n'umugabo we Jay Z.
Amwe mu mafoto agaragaza inda ya Beyonce
Beyonce hamwe na Jay Z
Mu birori bizwi nka Baby shower ni ho Beyonce yerekaniye inda ye
Ibirori byabaye mu muco Nyafrika
Kelly Rowland na Michelle Williams bafotowe bavuye muri ibi birori
Amafoto: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO