RFL
Kigali

Beyonce amaze icyumweru abyaye impanga, abana be bavukanye akabazo gato k’ubuzima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2017 13:04
0


Beyonce uherutse kwibaruka impanga kuwa mbere w’icyumweru gishize mu bitaro biherereye mu mujyi wa Los Angeles, amaze icyumweru mu bitaro kubera akabazo gato k’ubuzima aba bana be bavukanye.



Nubwo kubyara kwa Beyonce kwatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize, amakuru yizewe ari gutangazwa n'itangazamakuru ryo muri Amerika, ni uko Beyonce yibarutse impanga kuwa mbere tariki 12 Kamena 2017 akaba yaribarutse umuhungu n'umukobwa. Iby’uko abana be b’impanga bavukanye akabazo gato k’ubuzima, ni ibivugwa n’inshuti za hafi z’umuryango wa Beyonce na Jay-Z.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga TMZ, inshuti za hafi z’uyu muryango zavuze ko aba bana bavukanye akabazo gato k’ubuzima, gusa ntizashatse gutangaza ako kabazo uko gateye bityo abaganga babakurikirana bakaba babona igihe cyo kubasezerera bakava mu bitaro kitaragera ndetse hakaba hataratangazwa igihe Beyonce n’abana be bazavira mu bitaro.

Beyonce yamaze kwibaruka impanga

Itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagiye ritangaza ko Beyonce yibarutse, gusa ntiryatangazaga itariki yabyariyeho ndetse n’igitsina cy’abana be b’impanga. Kugeza ubu ariko umunsi yabyariyeho wamaze kumenyekana akaba ari tariki 12 Kamena 2017. Nubwo Beyonce na Jay Z ntacyo baratangaza ku kubyara kwabo, Mathew Knowles ari we Papa wa Beyonce yemeje aya makuru atangaza ko umukobwa we yibarutse impanga.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017, akoresheje urubuga rwa Twitter, Mathew Knowles Papa wa Beyonce yavuze ko umukobwa we yabyaye impanga. Yanaboneyeho kwifuriza izi mpanga za Beyonce umunsi mwiza w’amavuko. Yagize ati: "Bari hano,..Umunsi mwiza w’amavuko ku mpanga, sogokuru wanyu ndabakunda."

Jay Z and Beyonce

Beyonce hamwe n'umugabo we Jay Z

Beyonce, Jay-Z, Twins, Flower Delivery, UCLA Hospital

Uyu yafotowe kuwa Gatanu agiye gusura Beyonce mu bitaro

Wow, she's gotten bigger! Beyonce, pregnant with twins, celebrated her shower on Saturday; here is her portrait shared to Instagram the next day

Beyonce ubwo yerekanaga ko akuriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND