RFL
Kigali

Benjamin [Enola] usanzwe ukora umwuga w’ubwarimu yashyize hanze indirimbo ebyiri “Kwa sababu” na “Sur la terre”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2018 23:05
2


Hakizimana Benjamin uzwi nka Enola usanzwe akora umwuga w’ubwiramu yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, imwe yitwa “Kwasababu” ndetse na “Sur la terre” yasubiyemo. Avuga ko yinjiye mu muziki abonye ko impano ye imukirigitira kudakora ubwarimu gusa.



Hakizimana Benjamin uzwi nka Enola usanzwe ukora umwuga w’ubwiramu yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri, imwe yitwa “Kwa sababu” ndetse na “Sur la terre” yasubiyemo. Avuga ko yinjiye mu muziki abonye ko impano ye imukirigitira kudakora ubwarimu gusa.

Hakizamana ubusanzwe yize indimi n’ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye. Muri kaminuza yize ishami ry’igifaransa n’icyongereza mu burezi. Afite impamyabushobozi ebyiri;  iy’icyiciro cya mbere n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo twavuze haruguru.

mwarimu

Benjamin Enola yihaye intego yo gukomeza gukora umuziki

Ikirenze kuri ibyo afite ubumenyi mu gucuranga gitari, byombi akaba ari byo byamuyoboye neza gukabya inzozi zo kuba umuhanzi w’umwuga akabikomotanya n’umwuga wo kwigisha. Yavuze ko umuziki udashobora kubangamira umwuga w’ubwarimu kuko ngo ni ibintu yatangiye cyera akiri mu mashuri yisumbuye akabikora kuburyo bwo kuruhura ubwonko n’umutima ndetse no gushimisha abakunzi be.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Hakizimana ati “ Ntabwo byabangamira kuko ahanini ibitaramo n’ibindi birori biba muri  weekend na nijoro mu gihe akazi ku bwarimu gakorwa ku manywa kandi kakarangira kare.”

Kuri ubu Mwarimu Benjamin Enola akaba yashyize hanze  indirimbo ebyiri z’amashusho. Imwe ni iye bwite ikaba yitwa “Kwasababu” yumvikana mu rurimi rw’igiswahili  ikaba ivuga ubutumwa bw’Imana. Indirimbo ya kabiri yashyize hanze yitwa “Sur la terre” ya Nyakwigendera Minani Rwema, akaba yarayisubiyemo.

Yavuze ko Minani Rwema ariwe muhanzi afitiraho urugero. ENOLA atangazako afite n’izindi ndirimbo nyinshi za ‘Audio’ agiye gukorera ‘video’ mu minsi iri imbere kuko ngo yamaze kubona umuterankunga KASS FACE (KASIM ) uzajya umufasha kumukorera ‘video’.

REBA HANO "SUR LA TERRE" BY ENOLA

REBA HANO " KWA SABABU" BY ENOLA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MWARIMU BEN5 years ago
    Ndashimira inyarwanda n'abakunzi banjye
  • ikuzwe remy5 years ago
    Komereza aho bro urimo neza kbs





Inyarwanda BACKGROUND