Usengimana Faustin ni myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports. Uyu mukinnyi wavutse ku itariki 11 Kamena 1994, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’amavuko. Mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza w'amavuko, umukunzi we yamwandikiye amagambo yuzuye urukundo.
Usengimana Faustin na Daniella bamaranye igihe kinini ndetse kenshi iyo uyu mukinnyi atagiye gukina cyangwa ngo habeho indi mpamvu usanga aba bombi baba bari kumwe mu birori binyuranye. Mu gihe cyatambutse, Daniella yigeze gutangaza ko ubwo yinjiraga mu rukundo na Usengimana Faustin atari azi ko ari umukinnyi dore ko yabimenye nyuma y’amezi atatu baziranye, bikaba byaranabanje kubateranya.
Aka gace gato k’ubuzima bw’urukundo rwabo kumvikanisha ukuntu aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse no ku mbuga nkoranyambaga iyo witegereje ubonaho amafoto menshi yabo ndetse n’amagambo y’urukundo bakunze kubwirana. Kuri ubu Usengimana Faustin ukinira ikipe ya Rayon Sport arizihiza isabukuru y’imyaka 24 y’amavuko na cyane ko nk'uko yabitangaje, yavutse ku itariki 11 Kamena 1994.
Amagambo asize umunyu Usengimana Faustin yabwiwe n'umukunzi we
Mu kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, umukunzi wa Usengimana Faustin yagize ati”Uyu munsi ndakwishimiye... Kuko uri impamvu ubuzima bwanjye bwuzuye ibitwenge n'ibyishimo, wampaye ibihe bidashira by'umunezero imyaka n'imyaka, urenze kuba urukundo rwanjye uri inshuti yanjye magara. Nsengera imigisha hejuru y'indi kuri wowe Usengimana wanjye. Icyampa Uwiteka agaha umutima wawe icyo wifuza. Ndagukunda cyane.
TANGA IGITECYEREZO