RFL
Kigali

Bayingana Daniella umukunzi wa Usengimana Faustin yamubwiye amagambo yuzuye urukundo ku munsi we w’amavuko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/06/2018 17:27
1


Usengimana Faustin ni myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Rayon Sports. Uyu mukinnyi wavutse ku itariki 11 Kamena 1994, kuri uyu munsi arizihiza isabukuru y’amavuko. Mu rwego rwo kumwifuriza umunsi mwiza w'amavuko, umukunzi we yamwandikiye amagambo yuzuye urukundo.



Usengimana Faustin na Daniella bamaranye igihe kinini ndetse kenshi iyo uyu mukinnyi atagiye gukina cyangwa ngo habeho indi mpamvu usanga aba bombi baba bari kumwe mu birori binyuranye. Mu gihe cyatambutse, Daniella yigeze gutangaza ko ubwo yinjiraga mu rukundo na Usengimana Faustin atari azi ko ari umukinnyi dore ko yabimenye nyuma y’amezi atatu baziranye, bikaba byaranabanje kubateranya.

Aka gace gato k’ubuzima bw’urukundo rwabo kumvikanisha ukuntu aba bombi bamaze igihe bakundana ndetse no ku mbuga nkoranyambaga iyo witegereje ubonaho amafoto menshi yabo ndetse n’amagambo y’urukundo bakunze kubwirana. Kuri ubu Usengimana Faustin ukinira ikipe ya Rayon Sport arizihiza isabukuru y’imyaka 24 y’amavuko na cyane ko nk'uko yabitangaje, yavutse ku itariki 11 Kamena 1994.

Usengimana

Amagambo asize umunyu Usengimana Faustin  yabwiwe n'umukunzi we

Mu kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, umukunzi wa Usengimana Faustin yagize ati”Uyu munsi ndakwishimiye... Kuko uri impamvu ubuzima bwanjye bwuzuye ibitwenge n'ibyishimo, wampaye ibihe bidashira by'umunezero imyaka n'imyaka, urenze kuba urukundo rwanjye uri inshuti yanjye magara. Nsengera imigisha hejuru y'indi kuri wowe Usengimana wanjye. Icyampa Uwiteka agaha umutima wawe icyo wifuza. Ndagukunda cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kazini5 years ago
    Yewe mukobwa we,ucunge neza uyu muhungu atazaguhaga akaguta amaze kuguhaga.Ntimukavuge ko umuhungu muryamana aba ari "umukunzi" wanyu.Mujye mwibuka ko kuryamana mutarateye igikumwe bibabaza imana cyane.Mwibuke ko abantu bose bakora ibyo itubuza,izabarimbura ku Munsi w'Imperuka uri hafi (Imigani 2:21,22).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma bikazatuma ubura ubuzima bw'iteka.Ni ukugira ibitekerezo bigufi.





Inyarwanda BACKGROUND