RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare bitabiriye igitaramo cya Yvan Buravan bagize icyo bakivugaho banagaruka kuri uyu muhanzi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2018 9:19
0


Si kenshi usanga umuhanzi akora igitaramo kikitabirwa nabahanzi bagenzi be ku bwinshi, Ibi icyakora byarabaye ku gitaramo cya Yvan Buravan aherutse gukora ubwo yamurikaga album ye ya mbere 'The Love Lab', bamwe mu bantu bazwi bitabiriye iki gitaramo baganirije Inyarwanda.com uko bakibona ndetse banakomoza kuri uyu muhanzi nyiri izina.



Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com bahurizaga bose kukuba batunguwe no kuba iki gitaramo kitabiriwe cyane, aha icyakora bagarukaga ko igitunguranye atari uko huzuye ahubwo igitunguranye ari uko ari umuhanzi utaruzuza imyaka itatu ari muri muzika y'u Rwanda wujuje ihema rya Camp Kigali ubusanzwe ryuzuzwa n'umugabo rigasiba undi.

Icyakora ariko nanone ikindi cyagarutsweho cyane n'aba ni uko ntakabura imvano aha aba bakaba baragaragazaga ko uyu muhanzi kuzuza iri hema afite ishingiro. Benshi mu baganiriye na Inyarwanda.com bahamya ko uyu muhanzi ari umuhanga mu kuririmba ndetse akaba akunzwe muri iyi minsi. Ikindi abaganiriye na Inyarwanda.com bagarutseho ni uko imitegurire y'iki gitaramo yagenze neza kikanamamazwa cyane.

Yvan Buravan

Igitaramo cya Yvan Buravn kitabiriwe cyane

Aba baganiriye na Inyarwanda.com biganjemo abazwi babwiye umunyamakuru ko ibi bigomba kuba isomo ku bandi bahanzi ndetse nundi wese utegura ibitaramo ku buryo yajya ategura neza kandi bagahamya ko iyo habayeho gutegura neza igitaramo kitabirwa ntakabuza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABANTU BANYURANYE BITABIRIYEIGITARAMO CYA YVAN BURAVAN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND