RFL
Kigali

Baby Style yatumiye Kanyombya mu gitaramo cyo gusangira Noheli n’abana bagenzi be

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/12/2017 17:27
1


Umuhanzi ukiri muto, Baby Style w’imyaka 9 y’amavuko yateguye igitaramo mu rwego rwo gusangira Noheli n’abana bagenzi be. Iki gitaramo kizaba kuri Noheli tariki 25/12/2017.



Ni igitaramo cyiswe Merry Christmas show, Baby Style akaba asanzwe agikora buri mwaka kuri Noheli. Mu gitaramo cyo muri uyu mwaka wa 2017, Baby Style yatumiye Kanyombya, umuhanzi akaba n’umunyarwenya uzamufasha gususurutsa abana kuri Noheli. Abandi bahanzi batumiwe hari; Young Boy, Islam na Zandkech.

Baby Style

Baby Style agiye gutaramira abana kuri Noheli

Iki gitaramo kizabera Hotel Les Pyreness iherereye ku muhanda mugari werekeza i Jari. Igitaramo kizatangira kuva isaa Saba z’amanywa,kwinjira akaba ari 1000Frw bana naho abantu bakuru bakaba bazinjirira ubuntu. Claude papa wa Baby Style yabwiye Inyarwanda.com ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gusangira Noheli n’abandi bana. Yakomeje avuga ko kuri uwo munsi, Baby Style azaririmbira abazitabira igitaramo, akaganiriza abana bagenzi be ndetse akabaha n’impano.

Image result for Kanyombya amakuru inyarwanda

Kanyombya yatumiwe mu gitaramo cya Baby Style

Baby Style amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Ndashima yakoranye na Young Boy,iyi akaba ari yo ndirimbo yatumye yamamara cyane. Izindi ndirimbo ze harimo Igitego na Mugeni ari nayo aheruka gushyira hanze. Baby Style afatanya umuziki n'ishuri dore ko yiga mu ishuri rya APPEC-Kimisagara aho agiye kwimukira mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza.

Image result for Young boy amakuru inyarwanda

Young Boy nawe azaririmba muri iki gitaramo cya Baby Style

Baby Style

Igitaramo Baby Style yateguye

REBA HANO 'NDASHIMA' YA BABY STYLE NA YOUNG BOY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexis6 years ago
    Yooooooohhh. Nukuri uyu mwana arabyumva nashyigikirwe yagure impano.





Inyarwanda BACKGROUND