Barbara Teta uzwi nka Babo, umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise That is my life ikubiyemo ubutumwa bushimira umuryango we umwitaho bishoboka ndetse anakebura abandi babyeyi abasaba kujya bareberera abana babo uko bikwiye.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Babo yavuze ko agiye gukomeza gukora umuziki mu njyana zitandukanye ariko akaba yiyumvamo cyane Pop and Hip Hop nyuma yo kuyikundishwa na musaza we witwa Charmant. Mu muziki we, Babo ari gufashwa n’ababyeyi be, umuryango we ndetse n’inzu itunganya umuziki ya Umoja Records.
Babo wiga mu gihugu cy’u Budage ariko akagaruka mu Rwanda mu mpera za buri cyumweru, yabwiye inyarwanda.com ko mu bahanzi akunda cyane yifuza no kuba yakorana nabo indirimbo, mu Rwanda ni umuraperi ukiri muto witwa Babu, Knowless na King James. Mu bahanzi bo hanze y'u Rwanda akunda cyane ni Nicki Minaj na Rihanna.
Babo akunda cyane Babou, Knowless na King James
Nyuma y’iyi ndirimbo ye That is my life, Babo avuga ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indi ndirimbo nshya ishishikariza abanyarwanda baba hanze (Diaspora) gushora imari mu Rwanda.
REBA HANO INDIRIMBO THAT IS MY LIFE YA BABO
TANGA IGITECYEREZO