RFL
Kigali

Babo w’imyaka 14 yinjiye mu muziki ashimira ababyeyi be bamwitaho- VIDEO NSHYA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/09/2015 8:49
11


Barbara Teta uzwi nka Babo, umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho yise That is my life ikubiyemo ubutumwa bushimira umuryango we umwitaho bishoboka ndetse anakebura abandi babyeyi abasaba kujya bareberera abana babo uko bikwiye.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Babo yavuze ko agiye gukomeza gukora umuziki mu njyana zitandukanye ariko akaba yiyumvamo cyane Pop and Hip Hop nyuma yo kuyikundishwa na musaza we witwa Charmant. Mu muziki we, Babo ari gufashwa n’ababyeyi be, umuryango we ndetse n’inzu itunganya umuziki ya Umoja Records.

Babo wiga mu gihugu cy’u Budage ariko akagaruka mu Rwanda mu mpera za buri cyumweru, yabwiye inyarwanda.com ko mu bahanzi akunda cyane yifuza no kuba yakorana nabo indirimbo, mu Rwanda ni umuraperi ukiri muto witwa Babu, Knowless na King James. Mu bahanzi bo hanze y'u Rwanda akunda cyane ni Nicki Minaj na Rihanna.

Babo

Babo akunda cyane Babou, Knowless na King James

Nyuma y’iyi ndirimbo ye That is my life, Babo avuga ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indi ndirimbo nshya ishishikariza abanyarwanda baba hanze (Diaspora) gushora imari mu Rwanda. 

REBA HANO INDIRIMBO THAT IS MY LIFE YA BABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Toto8 years ago
    yooo, nibyizasha komerezaho uheshe ishama Mama wawe, Sandrine .
  • Toto8 years ago
    yooo, nibyizasha komerezaho uheshe ishama Mama wawe, Sandrine .
  • 8 years ago
    Bravo Babo!
  • Barbara8 years ago
    Courage babo
  • Man8 years ago
    Is he white?
  • eva8 years ago
    Kwiga mu budage utaha mu Rwanda buri cyumweru mwe mwumva bishoboka? Njye simbyumva
  • eva8 years ago
    Kwiga mu budage utaha mu Rwanda buri cyumweru mwe mwumva bishoboka? Njye simbyumva
  • hh8 years ago
    buri cyumweru baratubeshya bana
  • u8 years ago
    na buri kwezi sinziko byakunda nkansw...ubwo se ise yaba afite ibingana iki?
  • Fany8 years ago
    Bavandi ibi bishobora kuba bishoboka kuko niba ntibeshye umugabo wa nyina w'umudage ni umu pilote pe . Ubwo rero abavuga ko buri kwezi bitashoboka sinzi aho babikura . Courage Barbara .
  • bella8 years ago
    uretse nokuba arumwana wumukire afite ijwi ryiza cyane rinojyeye amatwi,courage mwana,uwomukobwa wifuje guhura nawe yatuma uririmba nkiki jwangajwanga uraburakuvuga prences pricilla ukavuga uwo.gusa courage kdi uzabikora neza ufite ijwi rizima iyejyereze plicilla maze urebe amajwi mazima





Inyarwanda BACKGROUND