RFL
Kigali

B Threy yashyize hanze indirimbo ‘Iryamukuru’ iri kuri Album ye ivuga ku buzima bw’i Nyamirambo VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/10/2018 12:27
0


Umwe mu bahanzi bakorera muri Green Ferry Music yashyize hanz indirimbo irimo inama nziza ku rubyiruko ziturutse ku bakuru zibutsa bamwe mu rubyiruko kurushaho kwitwara neza.



Yitwa Bertrand Muheto, akaba aoreye izina rya B Threy mu muziki we. Afite umuzingo uriho indirimbo 12, akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ya 2 kuri uwo muzingo ikurikira Intro. Uwo muzingo ukaba ugaruka ku buzima bwo mu gace gafatwa nkumwihariko cyane muri Kigali, ka Nyamirambo. B Threy yatangarije umunyakuru wa INYARWANDA ko muri iyi Album ye yise ‘NYARIRAMBO’ aba asa nubwira abatahaba ubuzima bwaho, ababwira uburyo I Nyamirambo hameze nko mu yindi si yihariye dore ko ariho atuye.

B Threy

B Threy yakoze Album ayitirira agace atuyemo ka Nyamirambo

Ubwo twamubazaga ku ndirimbo ye nshya yise ‘Iryamukuru yayitubwiyeho byinshi ndetse anahamagarira abakunze be n’ab’umuziki muri rusange kuyumva bakumva inama za kibyeyi ku rubyiruko. Yagize “Iryamukuru ni indirimbo ya 2 kuri Album "Nyamirambo" ni indirimbo nagize iya kabiri kuri Album nyuma ya Intro bitewe n’ubutumwa ifite ku buzima bwa buri munsi. Ifite Intro y’umusaza uri kwivuga ari nawe muntu mukuru uba uri kungira inama  "Ijambo rya mukuru" aba ari kugira urubyiruko inama rwo kuba abantu bazima, rukareka irari ry’ibintu rukamenya ko nta by’ubuntu ari uguhaguruka tugakora…nta kwirya ku bantu nka bimwe by’ab’ubu.”

B Threy

B Threy yadusobanuriye ibikubiye mu ndirimbo ye Iryamukuru

B Threy kandi avugamo inama nyinshi urubyiruko rugirwa n’abakuru rukazica ku ruhande ruvuga ko ari ibya kera bitagezweho nyamara ijambo rya mukuru rikaza ribwira nkurubyiruko ko kugira ibintu ari abantu, ubutunzi bwa mbere bwiza ari abantu, inshuti.

B Threy

Album ya B Threy yayise Nyamirambo uburyo amazina y'indirimbo ziriho akurikirana bimeze nk'imvugo isanzwe ikoreshwa i Nyamirambo n'ahandi

N’izindi ndirimbo ziri kuri Album ‘Nyamirambo’ zizagenda zijya hanze buhoro buhoro dore ko uburyo amazina y’indirimbo ziri kuri iyi aAlbum afite umwihariko kuko uburyo akurikirana bijyanye cyane nk’uko byavugwa mu mvugo. Ni Album imaze igihe kingana n’ibyumweri bitanu iri hanze. Kuyibona ni ubuntu nk'uko B Threy yabiduhamirije. Iri kuri YouTube, ukanze hano wayibona. "Nyamirambo Album"

Kanda hano urebe 'Iryamukuru' ya B Threy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND