RFL
Kigali

Sinzigera nicuza kumenya Imana, Mana undinde ubwibone n'ibindi 6 wanga urunuka - Auddy Kelly

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2015 14:09
0


Umuhanzi Auddy Kelly arasaba Imana ko yamurinda ibintu 7 bijya bimujyana kure yayo. Nubwo hari igihe adakiranukira Imana kubera kugeragezwa na kamere, Auddy ahamya ko atazicuza kumenya Imana kuko iyo ari kure yayo nta mahoro ajya abona.



Auddy Kelly avuga ko n'ubwo akunze kugwa mu mutego wa kemere akisanga yakoze kimwe mu bintu 7 Imana yanga urunuka, Auddy Kelly avuga ko Imana ari umubyeyi mu bihe byose, inshuti ye ikaba n’umubyeyi ntagereranywa.

Auddy Kelly uvuga ko mu buzima bwe bwose aba yifuza guhora mu busabane n’Imana, yatangaje ibintu 7 asaba Imana ko yamurinda n'ubwo hari igihe ajya yisanga yaguye muri kimwe muri byo kubera kugerahezwa na satani.

Kimwe muri ibyo bintu 7, Auddy yasabye Imana ko yamurinda amaso y’ubwibone kuko aribwo butera gusuzugura, ukabona  abandi bose ari ubusa ukumva uri hejuru y’abandi, iki akaba ari nacyo cyaha rusoferi satani yazize.

Auddy Kelly arasaba Imana ko yamurinda ibigeragezo bijya bituma yisanga yakoze ibyangwa n'amaso yayo

Ibyo bintu 7 bikubiye mu isengesho rye ku Mana binanditswe mu Imigani 6;16-19, Auddy Kelly arasaba Imana ko yamurinda ndetse ikabirinda n’inshuti ze, ni amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, amaboko avusha amaraso, umutima ugambirira ikibi, amaguru yihutira kugira urugomo, umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma uteranya abavandimwe.

Mu magambo ye, ubwo yaganiraga n'umunyamamkuru wa inyarwanda.com Auddy Kelly yagize ati

Mu buzima ikintu ntazigera nicuza ni uko mubyo nkora byose nabanje kumenya Imana nubwo hari igihe ntayikiranukira ariko ni umubyeyi mu bihe byose ni inshuti ni umubyeyi wanjye ntacyo nayinganya mu buzima.

Auddy Kelly ni umuhanzi ukora indirimbo zisanzwe (Secular music) akaba azwi cyane mu yitwa Ndakwitegereza n’izindi. Auddy Kelly usengera muri Zion Temple mu Gatenga anaherutse gushyira hanze umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana yise 'Nkoraho Mana' ndetse akaba ahamya ko nta gishobora kumutandukanya n’Imana. 

Kanda hano urebe indirimbo ya Auddy Kelly yise Ndambutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND