RFL
Kigali

Asinah yasohoye indirimbo itaka ubwiza bwa Afurika aho ubusobanuro bwayo buhishe ku ifoto yakoresheje-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/11/2018 18:49
6


Umuhanzikazi Asinah Erra umaze kumenyekana cyane mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ye nshya itaka cyane ibyiza bya Afurika ndetse ikaba iri no mu njyana atari amenyereweho.



Indirimbo nshya ya Asinah igaruka ku byiza bitatse Afurika, umuco mwiza, ubutaka butagereranwa kandi burumbuka mu kwera ndetse n’ubundi buranga bugaragaza umwihariko wa Afurika nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo ndetse na Asinah akaba yabihamirije INYARWANDA mu kiganiro gito bagiranye.

Iyi ndirimbo imaze kugera hanze, amashusho yayo nibigenda neza azajya hanze mu cyumweru kiri imbere. Ni indirimbo iri mu njyana imenyerewe muri Afurika y’Epfo ya Aflo House, ibi ntibivuze ko Asinah ahinduye injyana ahubwo ngo yabikoze kubera impamvu. Yagize ati “Ni indirimbo nziza, iri mu njyana ya Aflo imenyerewe muri South Africa. Ntibivuze ko nzakomeza gukora iyo njyana ahubwo ni uko nashakaga kwagura umuziki wanjye ukagera kure.”

Asinah

Asinah yakoze indirimbo iri mu njyana adasanzwe amenyereweho

Asinah yabwiye INYARWANDA ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo ye ‘Mama Afrika' cyaturutse kuri Manager we kuko yashakaga ko akora indirimbo ishobora kugira isoko no hanze y’u Rwanda maze nawe akamusaba kuza bakayandika ndetse ikanakorerwa mu Rwanda.” Muri iyi ndirimbo Asinah yumvikana agira ati “Ngwino urebe, ngwino urebe ubudasa bw’iwacu, ngwino urebe ubwiza bw’iwacu…Mama Afrika.” Amwe mu magambo arimo ari mu ndimi z’amahanga zirimo icyongereza n’igiswayire.

Asinah

Indirimbo nshya ya Asinah niyo ya mbere akoranye na Management nshya bari gukorana

Ifoto yamamaza iyi ndirimbo yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ni ifoto ya Asinah yambaye imyenda ikoze mu gitenge, hariho amasaro, ashushanyije ku mubiri ndetse yambaye n’imitemeri y’uduseke ku Mabere ndetse afite n'agatete karimo imbuto z'amoko atandukanye.

Asinah

Ifoto yamamazaga indirimbo ya Asinah Erra yise 'Mama Afrika'

Ubwo twabazaga Asinah imamvu yahisemo gukoresha Cover imeze gutya yasubije ko ari ibya kinyafurika ati “Indirimbo ivuga kuri Afurika. Harimo imico, imyambarire, imyitwarire byose bya kinyafurika. Niyo mpamvu nakoresheje ifoto imeze kuriya. Umuntu wese wabona ifoto yahita yibwira icyo ivuze kuko iragaragaza umunyafurikakazi.”

Kanda hano wumve Mama Afrika ya Asinah






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    komerezaho
  • Aline 5 years ago
    ehhh Bamporiki arahita agukura muntore byihuse
  • Uwimana Liliane 5 years ago
    Iyi ndirimbo ntakingenda nuwagufashije kuyisohora yakubeshe?
  • Kaka5 years ago
    uyu se we ubu ubutore ntibugiye ra? kombona amatako yayashyize kukarubanda ? ariko hagataho abakunda uyu mukobwa mumugire inama yikindi kintu yakora kuko nta nganzo afite kabisa. Ijambo rimwe mama Africaniryo rikoze indirimbo! ubu koko ntakindi ashoboye gukora ngo areke gusebya ababyeyi?
  • Alice 5 years ago
    Uhu nawe,baramwambura ubutore ko yerekanye agatuza n amatako. Kndi nimyambaro nyafurika.courage Asinah
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    hhhhh anyway nisawa gusa noneho mr.Bamporiki baragereka tuuu hhhhhh ndabanumva noneho aho bigarukira





Inyarwanda BACKGROUND