Umunyamakuru akaba umushyushyarugamba ndetse n’umu DJ Anitha Pendo arembeye mu bitaro bibarizwa mu mujyi wa Kigali bizwi nko kwa Nyirinkwaya, uyu munyamakuru wa RBA byamenyekanye ko arwaye nyuma yuko ashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram aryamye mu bitaro.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com akimara kumenya ko uyu mukobwa ukunzwe yaba arwaye yashatse kuvugana na we gusa kuko ari mubitaro bigoye ko avugira kuri telephone igihe kinini yabwiye umunyamakuru ko yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2017 akajya kwa Nyirinkwaya yahagera bagahita bamushyira mu bitaro.
Anitha Pendo arembeye kwa Nyirinkwaya
Abajijwe ibijyanye n’indwara bamusanzemo yabwiye umunyamakuru ko afite ikibazo cy’amazi make mu mubiri ariko ataramenya neza icyo arwaye by’ukuri ko ari bubimenye nyuma y’ibizami byakozwe na muganga. Ku biijyanye n’igihe azavira mu bitaro Anitha Pendo yabwiye umunyamakuru ko ari abaganga babizi.
TANGA IGITECYEREZO