Ku wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga 2018 ubwo Jordan Mushambokazi yizihizaga umunsi mukuru we w’amavuko, ibi birori byagenze neza, gusa ubwo byari bigeze hagati inshuti ze zari zizi neza ko akunda Andy Bumuntu zaramumutunguje aramuririmbira bigera aho uyu mukobwa ibyishimo bimurenga ashaka kurira.
Ubwo ibirori byari bigeze hagati bagiye kuzana umutsima ngo bawukate bizihiza isabukuru y’amavuko ya Jordan Mushambokazi abawuzanye bazanye na Andy Bumuntu wasohotse mu nzu aririmbira uyu mukobwa wari uri muri 20 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018 n'ubwo nta kamba yabashije kwegukana. Uyu musore nyuma yo kuririmbira iyi nkumi byabaye ngomba ko yicara hasi maze yifashishije gitari aririmbira anacurangira uyu mukobwa.
Kuri uwo mugoroba wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Jordan Mushambokazi hagaragaye abantu banyuranye barimo abakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda banamugabira inka. Usibye aba ariko hari abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’urungano, ukongeraho n'abahanzi bafite amazina akomeye barimo Tizzo wo muri Active na Safi Madiba.
REBA HANO UKO ANDY BUMUNTU YATUNGUYE BIKOMEYE JORDAN MUSHAMBOKAZI
ABAKOBWA BAHATANIRAGA IKAMBA RYA MISS RWANDA 2018 BAGABIYE MUGENZI WABO INKA
Jordan Mushambokazi ubwo yari asohotse asanze abandi muri ibi birori
Andy Bumuntu yatunguye Jordan Mushambokazi aranamuririmbiraJordan Mushambokazi yishimiye uku gutungurwa Jordan Mushambokazi yakatanye umutsima na benshi mu bari muri ibi biroriAndy Bumuntu yahise aza kwicara hafi ya Jordan MushambokaziJordan wabaye Miss Populaire ati "Tuguhaye inka..."Safi Madiba, Tizzo wo muri Active na Andy Bumuntu
Jordan Mushambokazi yifotozanya nabo bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018Jordan Mushambokazi na Safi MadibaJordan Mushambokazi na Tizzo wo muri Active
Aha Jordan Mushambokazi yari kumwe na Muyoboke Alex
Jordan Mushambokazi na David Bayingana
TANGA IGITECYEREZO