RFL
Kigali

AMERIKA: Jay Pac yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘African Boy’ yakoranye na Mr Rock-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2018 12:09
0


Umuririmbyi w’umunyarwanda Jabiro Pacifique wamenyekanye nka Jay Pac yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘African Boy’ yahuriyemo na mugenzi we witwa Mr Rock bose babarizwa muri Leta ya Atlanta ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



Jay Pac ni umuraperi w’umunyarwanda ukunze kwiyitwa ‘Umwami mu gakino’ yavukiye i Kigali. Ni umunyempano mu njyana ya Rap ubijyanisha n’imyandikire ya kinyafurika mu mudiho wa Afurika, ubu yashyize hanze indirimbo yise ‘African Boy’ yakoranye na Mr Rock.

Jay Pac yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ‘African Boy’ ije isanga izindi yakoze nka: “Enyegeza” yakoranye n’umuraperi Khalfan, “Every Gheto” yasubiranyemo na Mr Rock, “Se the mood” yakoranye na Mr Rock, “Isengesho” yakoranye na Feza ndetse na Flo, “Zirakamwa” yakoranye na Shafi, Shizzo ndetse na Sajou, “Tutaranywa” yakoranye na  Mr Rock.

Jay Pac

Jay Pac avuga ko amaze gukora indirimbo 12

Uyu muhanzi yavuze ko yavuye mu Rwanda mu 2009, ubu atuye muri Leta ya Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Anavuga ko asanzwe abarizwa mu itsinda rya ‘The Creative Genius” rihuriwemo n’abanyarwanda b’abaririmbyi, ababyinnyi, abatunganyamuziki bose babarizwa muri Atlanta. Bakora injyana ya Hip hop, Afrobeats, Pop music n’izindi.

yakoanye indirimbo

Jay Pac yakoranye indirimbo na Mr Rock bise 'African Boy'

Iyi ndirimbo nshya bise “African Boy” ikaba ariyo ndirimbo nshya aherutse gukorana na mugenzi Mr Rock banahuriye muri iri tsinda rya ‘The Creative Genius’ ry’ababarizwa muri Leta ya Atlanta.

atlanta

REBA HANO 'AFRICAN BOY' YA JAY PACK NA MR ROCK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND