RFL
Kigali

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yakiriye mu biro Charly na Nina na Makanyaga mbere y'uko berekeza mu Busuwisi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/05/2018 22:11
0


Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2018 ni bwo abahanzi b'abanyarwanda bagiye gutaramira mu Bubiligi, Makanyaga Abdoul na Charly na Nina bakirwa mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Rugira Amandin waganiriye n'aba bahanzi mu rwego rwo kubabaza uko bakiriwe mu Bubiligi ndetse no kubifuriza gukomeza kugubwa neza.



Amb. Rugira Amandin yakiriye aba bahanzi mu biro bye mbere y'uko bahaguruka berekeza i Geneve mu Busuwisi aho bafite igitaramo tariki 26 Gicurasi 2018. Ni nyuma y’ibindi bitaramo bakoze mu Bubiligi ndetse no mu mijyi nka Lille na Paris yose yo mu Bufaransa. Mu kiganiro Nina yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko bishimiye gusura iyi Ambasade bakagirana ibiganiro na Ambasaderi Rugira ndetse n'ubwo atatinze ku byo baganiriye atangaza ko byari ibihe byiza.

Charly na NinaIgitaramo bagiye gukora mu Busuwisi

Si ubwa mbere aba bahanzikazi Charly na Nina bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi cyane ko n'umwaka ushize wa 2017 ubwo bari muri iki gihugu nabwo basuye iyi ambasade bakabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe waje gusimburwa na Amb.Rugira Amandin.

Ibi bitaramo bya Charly na Nina barimo i Burayi byatangiye tariki 5 Gicurasi 2018 bikazarangira tariki 2 Kamena 2018, aha aba bahanzikazi bakazaba bamaze gukora ibitaramo bitanu ndetse bizabera mu bihugu bine bitandukanye harimo u Bubiligi baririmbyemo tariki 5 Gicurasi 2018, mu Bufaransa bakoreye ibitaramo bibiri, icyabereye i Lille tariki 11 Gicurasi 2018 ndetse na Paris tariki 12 Gicurasi 2018. Tariki 26 Gicurasi 2018 aba bahanzikazi bazerekeza i Geneve mu Busuwisi aho bazava bajya gutaramira muri Suede tariki 2 Kamena 2018. 

Charly na NinaCharly na NinaCharly na Nina ndetse na Makanyaga Abdoul bafatanye ifoto na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND