Umusore w’umunyarwanda Mugabo John akaba akorera umuziki mu gihugu cya Kenya ku izina rya Eze Chris akomeje kuzamuka mu muziki wa Kenya, kuri ubu amashusho y’indirimbo Mwambie Ilete yakoranye n’umunyakenya Louie akaba yageze hanze.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Eze Chris yadutangarije ko Louie ari umuhanzi wa mbere yabonye mubo bakoranye nabo bose, kuko ari umuraperi mwiza ndetse uzi icyo ashaka bityo iyi ndirimbo bakoranye akaba ayitezeho byinshi mu kugeza umuziki we ku rwego rwa kure.
Eze Chris ati: “Louie ni umuhanzi wa mbere mubo twakoranye nabo bose. Ni umuraperi mwiza kandi uzi icyo ashaka. Iyi ndirimbo twakoranye nyitezeho ko izangeza kure hashoboka.”
Louie (ibumoso) na Eze Chris (iburyo) mu mashusho y'indirimbo Mwambie Ilete
Ku ruhande rwa Louie nawe yadutangarije ko nawe yakunze gukorana na Eze Chris ubwo twamubazaga uko yabonye Eze Chris ubwo bakoranaga iyi ndirimbo, akaba yagize ati: “ni umuririmbyi ukomeye. Afite impano itangaje. gukorana nawe byaranshimishije cyane.”
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, ubu basinye amasezerano n’ikigo cyitwa The Sebastian Group Africa mu rwego rwo kuyamamaza ku buryo bizeye ko izagera kure muri Afurika binyuze muri iki kigo.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MWAMBIE ILETE:
REBA N'AMASHUSHO Y'INDIRIMBO IRIJORO (TONIGHT) YA EZE CHRIS NA BATOZ FAMILY
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO