RFL
Kigali

Amakuru arambuye ku muhanzikazi akaba n'umunyamideri Trina uri mu kibatsi cy’urukundo n’Umuholandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:5/09/2018 17:50
1


Urukundo ni kimwe mu biranga ubuzima bwa muntu gusa iyo bigeze ku byamamare biba akarusho kuko benshi mu bakunzi babo baba bifuza kumenya byinshi ku buzima bwabo cyane cyane ibibavugwaho mu rukundo. Umuhanzikazi akaba n’Umunyamideri Trina ari mu rukundo n’umusore ufite inkomoko mu gihugu cy’u Buhollandi (Netherand).



Mutoniwase Mariam uzwi nka Trina, ni umuhanzikazi nyarwanda wamamaye mu ndirimbo 'Urihariye'. Mu minsi ishize ni bwo amafoto ye atandukanye yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka; Instagram na Whatsapp kuri status y'uyu muhanzikazi agaragaza neza uburyo yihebeye uyu musore bari mu rukundo.

Akenshi na kenshi abantu benshi bavuga ko iyo umukobwa ageze aho kwerekana umusore mu nshuti zose ndetse akanabihamya burya aba yarahaye icyicaro mu mutima uwo musore, ibi ni byo biri kugaragara kuri uyu muhanzikazi Trina uri mu rukundo n'umusore witwa Thomas Winter wo mu gihugu cy'u Buholandi.

Trina mu buryohe bw'urukundo!

Mu kiganiro kirambuye Trina yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda ntaguca iruhande yemeye ko ari mu rukundo rukomeye n’uyu musore w’ibwotamasimbi, anatubwira n'uko bahuye. Yagize ati:”Yego ni Umukunzi. Mu by'ukuri twembi twahuye twasohokeye i Gisenyi, ubwo nari ndiyo byabaye ngombwa ko hari ubufasha musaba kuko ni we twari twegeranye n'uko dutangira kujya tuvugana”.

Mu munezero Thomas na Trina bibereye ku kiyaga cya Kivu

 Trina aba yashyize Thomas ku rukuta rwe rwa Whatsapp

Uciye ku mbuga nkoranya mbaga z’uyu muhanzikazi akaba n'umunyamiderikazi ntibwakwira adashyizeho uyu musore. Ibi byaduteye kumubaza icyo yakundiye uyu musore n’itandukaniro afite kurusha abandi. Yagize ati: “Namukundiye ko buri kimwe cyose agiha agaciro kandi agira umutima mwiza. Hahahah [Aseka cyane] mukundira uko ari, n’ukuntu anyitwaraho”.

Trina yitegeye neza ikiyaga cya kivu

Trina uhamya ko uyu musore Thomas Winter ari we bakundanye by’ukuri kuko abandi basore bamuteretaga mbere batari bafite intego nziza kuri we. Uyu muhanzikazi aranateganya kuzamuhimbira indirimbo.

Urukundo rwa Trina rushobora kuzatwikira umuziki we!

Abahanga bavuze ko kugaragaza incuti yawe binyuze ku mbuga nkoranyambaga byongera urukundo 70%, ibi biri kugaragara kuri Trina uko bwije n'uko bukeye, byaduteye kumubaza niba uru rukundo rutazapfundikira umuziki we ngo ube amateka. Nawe ati: “Ntabwo byashoboka ahubwo kuba nkora umuziki umukunzi wanjye biramushimisha mu rukundo rwacu nta na kimwe gihuriraho n’umuziki wanjye. Mvuga ko mbikora nk’impano (talent) yanjye no kumva iyo ndirimba biba binshimishije, rero nzakomeza umuziki wanjye nk’ibisanzwe”.


Umuhanzikazi akaba n'umunyamideri Trina

Itandukaniro ry’abazungu n’abirabura mu rukundo Trina abibona ate?

Trina abona nta tandukaniro hagati y’abazungu n’abirabura mu rukundo ahubwo iyo habayeho kwizerana, bagahana agaciro bagakundana by’ukuri urukundo rwabo bombi rurakomera. Trina agira inama abakobwa bumva ko batakundana n’abazungu. Ati:

Nababwira ko babanza bakikuramo ko batakundana n’abazungu kuko abazungu nabo bakubahira icyo uri cyo. Uwamugira nk’umukunzi agomba kumva ko afite umugisha kuko ari benshi aba yabonye agahitamo we.

Tubibutse ko n'ubwo Trina ari umuhanzi ni n’umunyamideri ubarizwa mu itsinda ryitwa “Thousand Hills Fashion Agency” akaba azwi cyane ku baberwa n’amafoto abo bita “Photogenic”.

Trina asanzwe ari n'umunyamideri wabigize umwuga

Kanda hano wirebere Indirimbo umukazikazi Trina yise “Urihariye”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Big mn5 years ago
    Hhhh Abakobwa baransetsa kbs nkunda ubwenge bigirira disii..hhh





Inyarwanda BACKGROUND