RFL
Kigali

Afrika y’Epfo:Kizigenza Adam ukomoka i Risizi yasohoye indirimbo nshya ‘ABOUT US’-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/08/2018 15:28
0


Umuhanzi Kizigenza Adam uvuka mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba wahoze anaririmba mu itsinda rya Jaguar Unit yamaze gushyira indi ndirimbo ye nshya yise 'ABOUT US' afatanyije na Slim



Uyu muhanzi nyuma yogukora ibikorwa bitandukanye n’abahanzi bo  mu Rwanda nka  Jay Polly na Ramakwelly n’abandi yaje kwerekeza muri Afurika y’epfo aho ari gukorera akazi ke ka buri munsi akabifatanya n’amasomo yatangarije Inyarwanda ko igihe kigeze abahanzi bo mu ntara nabo bakerekana ko bashoboye, ati:

Ubu ni ko kanya nje kwerekana ko mu Rwanda dushoboye, nubwo ndi muri Afurika y’Epfo ndaje mu kwezi k’Ukuboza nzenguruke u Rwanda kandi nzahera ku ivuko i Rusizi kuko nyita Koridoro yacu abanyarwanda mwitegure HIPHOP gusa si mu Rwanda gusa kuko ni muri Afrika yose ndetse n’i burayi nzagerayo ndi kubitegura rero. 

Abajijwe ku ndirimbo ye nshya yitwa “ABOUT US” avuga ko ari muri bimwe biri kugenda bihindura ubuzima bwe aho ari ndetse harimo no gukora cyane ngo ahindure inzozi ze. 

Uyu muhanzi uri gukorera umuziki we muri Cape town muri Afurika y’Epfo aravuga ko agiye gusohora indirimbo z’urwungikane zizwi nka MIXTAPE vuba aha. Ati: "Nkunda u Rwanda n’abanyarwanda kandi by’umwihariko ni umubyeyi wambyaye.  Byinshi ningera mu Rwanda tuzasangira ibyiza nzaba ngezeho kandi ngiye gukora cyane ibyiza biri imbere nshimiye n’ikiganiro ngiranye na Inyarwanda.com nkunda kureba inkuru zanyu kandi murakoze."

UMVA HANO 'ABOU US' YA KIZIGENZA ADAM FT SLIM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND