RFL
Kigali

Umuraperi Shizzo Afropapi ukorera umuziki muri Amerika akomeje gutera intambwe mu bihangano bye

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/02/2018 18:54
0


Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye indi ntambwe ikomeye mu muziki we akorana indirimbo n'umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ari we Bull Dogg. Ni indirimbo bise "Veni Vidi Vici".



Afatanyije na Bull Dogg umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, Shizzo yashize hanze indirimbo idasanzwe kubera umwihariko w'injyana ikozwemo. Iyi ndirimbo Shizzo yayise “Veni Vidi Vici" amagambo ari mu kilatini, mu cyongereza bikaba bivuze “I came, I saw, I conquered", mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Naraje, Ndabona, ndatsinda“.

Image result for Bull dogg amakuru rwanda

Bull Dogg ni umwe mu bayoboye injyana ya Hiphop mu Rwanda

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Track Slayer ndetse amashusho yayo nayo ari gutunganywa akaba azajya hanze vuba cyane. Mu kiganiro Shizzo yagiranye na Inyarwanda.com yatubwiye ko iyi ndirimbo ye ari imwe mu zo atezeho byinshi kandi yizeye neza ko izashimisha abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Yanavuze ko uyu mwaka wa 2018 ari gukora cyane kuko yitegura kuza gutaramira abanyarwanda mu mpera z'uyu mwaka.

ShizzoShizzo

Umuraperi Shizzo uba muri Amerika

UMVA HANO INDIRIMBO 'VENI VIDI VICI' YA SHIZZO NA BULL DOGG







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND