Umuraperi Shizzo ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye indi ntambwe ikomeye mu muziki we akorana indirimbo n'umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda ari we Bull Dogg. Ni indirimbo bise "Veni Vidi Vici".
Afatanyije na Bull Dogg umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, Shizzo yashize hanze indirimbo idasanzwe kubera umwihariko w'injyana ikozwemo. Iyi ndirimbo Shizzo yayise “Veni Vidi Vici" amagambo ari mu kilatini, mu cyongereza bikaba bivuze “I came, I saw, I conquered", mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Naraje, Ndabona, ndatsinda“.
Bull Dogg ni umwe mu bayoboye injyana ya Hiphop mu Rwanda
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Track Slayer ndetse amashusho yayo nayo ari gutunganywa akaba azajya hanze vuba cyane. Mu kiganiro Shizzo yagiranye na Inyarwanda.com yatubwiye ko iyi ndirimbo ye ari imwe mu zo atezeho byinshi kandi yizeye neza ko izashimisha abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange. Yanavuze ko uyu mwaka wa 2018 ari gukora cyane kuko yitegura kuza gutaramira abanyarwanda mu mpera z'uyu mwaka.
Umuraperi Shizzo uba muri Amerika
UMVA HANO INDIRIMBO 'VENI VIDI VICI' YA SHIZZO NA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO