RFL
Kigali

Amakosa yatuma umuhanzi w’icyamamare ahanantuka agasubira ku isuka mu mboni za Ally Soudy

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2018 7:34
4


Muri iyi minsi umuziki w’u Rwanda uri gukura cyane, bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bari gutera imbere umunsi ku wundi, icyakora inkundura yo gukuza muzika y’u Rwanda yarwanywe n’abantu banyuranye ariko nanone uwavuga Ally Soudy nk'umwe mu bari bayoboye iyo ntambara ntiyaba abeshye.



Kuri ubu Ally Soudy ari kuba muri Amerika. Ally Soudy aherutse kugirana ikiganiro na Radiyo Huguka atangaza ibintu byinshi binyuranye. Bimwe muri ibi yatangaje, Ally Soudy umuhanzi wabaye n'umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatangaje amwe mu makosa akomeye umuhanzi w’icyamamare yakora bikamuhanantura hasi bikamusubiza ku isuka.

Ally Soudy wemera ko gusubira inyuma by’umuhanzi nta formule runaka bigira ahubwo ibi yatangaje ngo yabikuye ku bunararibonye bw’igihe yamaze akurikirana umuziki. Amakosa yatuma umuhanzi ahanantuka ku bwamamare agasubira ku isuka Ally Soudy yatangaje ni aya;

Kutumvikana n’itangazamakuru…

Ally Soudy yatangaje ko impamvu ari uko itangazamakuru ari ryo muyoboro umenyekanisha ibikorwa by’umuhanzi bityo umuhanzi waba utumvikana naryo akaba amufata nk’umuntu utema ishami ry’igiti yicayeho. Ally Soudy yatanze ingero zirimo; Mr Nice hano mu karere, Jay Polly wa hano mu Rwanda igihe byamubagaho n’izindi nyinshi. Yashoje agira inama abahanzi yo kubaha itangazamakuru aho riva rikagera.

Kwiyemera no kwiyumva bikomeye…

Ally Soudy yatangaje ko umuhanzi wabaye icyamamare agatangira kumva ko arenze ku bandi agatangira gusuzugura bikomeye akiyemera ku bandi nk'aho yigize  icyamamare biri mu bituma umuhanzi amanuka agasubira inyuma cyane. Hano yatangaje ko umuhanzi akundwa kubera igikundiro bityo rero iyo ukunzwe ugatangira kwiyemera no gusuzugura abantu bishobora gutuma utakaza igikundiro rero iyo utakaje igikundiro n’ubwamamare bw’umuhanzi bugenda butakara.

Ally soudy

Ally Soudy ni umwe mu banyamakuru bagiriye ibihe byiza mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda

Kutubahiriza amasezerano, kubeshya, kutubaha gahunda, kutaba umunyamwuga…

Ally Soudy yakomoje kuri ibi agaragaza ko umuhanzi utabifite byanze bikunze byamugora gutera imbere.

Kudakorana imbaraga (Hard working)…

Ally Soudy wagize izina rikomeye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda yatangaje ko ikibazo gikunda kuba ku bahanzi bubatse izina ari uko iyo bamaze kwamamara bakagabanya imbaraga bakoreshaga nka mbere bakumva ko kuba barabaye ibyamamare ibyo bazakora byose abantu bazabikunda biri mu bituma abahanzi bagwa.

Gutandukana bya hato na hato n'abatangiye bafasha abahanzi…

Kenshi abahanzi batangira bafite abantu babafasha ariko iyo bamaze kwamamara bakoreye amafaranga usanga batandukana nabo batangiranye ariko bakirengagiza ko hari imbaraga ba bandi babatizaga bityo bikaba byatuma umuhanzi agwa mu gihe yaba azitakaje.

Asoza Ally Soudy yatangaje ko ibi byose bipfira ku kuba abahanzi akenshi batakaza ubunyamwuga bikagorana ko wakomeza kuba icyamamare. Ibi ariko na none ngo byiyongera ku cyo yise amahirwe ndetse n’umugisha w’Imana ushobora kugufasha n'iyo waba ibi byose nta na kimwe ufite ugakomeza kuba icyamamare kuko ufite umugisha w’Imana ndetse n’amahirwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndiwe6 years ago
    Ally soudy wabyihoreye !!! ibyo byose ko wari ubyujuje byakubujije kuzima mu buhanzi bwawe... Testament.. hhahaha
  • Kiki6 years ago
    Aheeeeee uyu nawe ariyemera abagirango tumwibuke . Ukuntu wakundaga GITI warazonze abahanzi wangegerawe waratumutse bararuhuka .
  • 6 years ago
    akose uramutukira iki koko uwo musore yararenzeeee
  • kwihakana6 years ago
    Cyangwa Soudi ari mubarwanye inkundura yo kurya giti no kwihakana se! Hhhh....! Abahanzi baragukize kandi generation iriho ubungubu ntabwo ikuzi. Ishakire indi mibereho muri USA, wibagirwe Showbiz yo mu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND