Nyuma y’amakuru atandukanye yavugaga ko Wiz Kid yaraye i Kigali, uyu musore ukomoka muri Nigeria mu by’ukuri ntabwo yaraye mu Rwanda, dore ko ahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 25 Kanama 2016.
Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu abanyamakuru bari babwiwe ko Wiz Kid na band ye ari bwo bari busesekare mu Rwanda maze nabo bajya ku kibuga cy’indege ku bwinshi, gusa baza kuhahurira n’uruva gusenya kuko haje abacuranzi be gusa, hanyuma bajijishwa n’umwe mu babyinnyi b’uyu muhanzi waje wiyambitse mu buryo buhisha isura kugirango bajijije itangazamakuru ry’i Kigali ariko aza kuvumburwa nyuma yo gufotorwa amafoto atabarika.
Wiz Kid ageze i Kagali muri iki gitondo
Ku va ubwo abanyamakuru bacyetse ko uyu musore yaba yanyujijwe mu muryango wa VIP wo ku kibuga cy’indege utanyuzwamo na buri wese, ngo bibaka byakozwe kuko yarananiwe akaba atifuzaga kuvugana n’itangazamakuru gusa ibi nta kuri na gato kwari kubirimo kuko Wiz Kid yari akibereye muri Tanzaniya aho yahagurutse muri iki gitondo, akaba ageze i Kanombe ahagana saa yine n’igice.
Wiz Kid yahise yerekeza mu mujyi rwa gati kuri Marriot hotel, ahagomba kubera ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura birambuye uru rugendo ndetse n’igitaramo ajemo cya Beer Fest.
Wiz Kid yaje yiyambariye ingofero yanditseho ko 'Ubuzima bworoshye'
Wiz Kid yahawe imodoka yaraye inatwaye uwaje wigize we, bigaragaza ko ari umupango wari wateguwe
DORE AMWE MU MAFOTO YARI YARAYE AFOTOWE N'UWARI WIGIZE WIZ KID:
Uyu nawe yari yateguriwe iyi modoka ngo imuvane ku kibuga cy'indege
AMAFOTO:Emmy Nsengiyumva
TANGA IGITECYEREZO