RFL
Kigali

AMAFOTO: Wiz Kid ntabwo yaraye i Kigali, ahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane!

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/08/2016 11:49
2


Nyuma y’amakuru atandukanye yavugaga ko Wiz Kid yaraye i Kigali, uyu musore ukomoka muri Nigeria mu by’ukuri ntabwo yaraye mu Rwanda, dore ko ahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 25 Kanama 2016.



Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu abanyamakuru bari babwiwe ko Wiz Kid na band ye ari bwo bari busesekare mu Rwanda maze nabo bajya ku kibuga cy’indege ku bwinshi, gusa baza kuhahurira n’uruva gusenya kuko haje abacuranzi be gusa, hanyuma bajijishwa n’umwe mu babyinnyi b’uyu muhanzi waje wiyambitse mu buryo buhisha isura kugirango bajijije itangazamakuru ry’i Kigali ariko aza kuvumburwa nyuma yo gufotorwa amafoto atabarika.

 

Wiz Kid

Wiz Kid ageze i Kagali muri iki gitondo

Ku va ubwo abanyamakuru bacyetse ko uyu musore yaba yanyujijwe mu muryango wa VIP wo ku kibuga cy’indege utanyuzwamo na buri wese, ngo bibaka byakozwe kuko yarananiwe akaba atifuzaga kuvugana n’itangazamakuru gusa ibi nta kuri na gato kwari kubirimo kuko Wiz Kid yari akibereye muri Tanzaniya aho yahagurutse muri iki gitondo, akaba ageze i Kanombe ahagana saa yine n’igice.

Wiz Kid

Wiz Kid yahise yerekeza mu mujyi rwa gati kuri Marriot hotel, ahagomba kubera ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura birambuye uru rugendo ndetse n’igitaramo ajemo cya Beer Fest.

Wiz Kid

Wiz Kid yaje yiyambariye ingofero yanditseho ko 'Ubuzima bworoshye'

Wiz Kid

Wiz Kid

Wiz Kid yahawe imodoka yaraye inatwaye uwaje wigize we, bigaragaza ko ari umupango wari wateguwe

DORE AMWE MU MAFOTO YARI YARAYE AFOTOWE N'UWARI WIGIZE WIZ KID:

Wiz Kid

Wiz Kid

Wiz Kid

Uyu nawe yari yateguriwe iyi modoka ngo imuvane ku kibuga cy'indege

AMAFOTO:Emmy Nsengiyumva






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri7 years ago
    Abanyamakuru baraye bisajije nibiseke banigaye ntabunyamwuga bwabo KBS eedeh ndabasetse cyane man boy murungi nawawundi ukorana na knc muri tv one mwiseke pe
  • benita7 years ago
    shame on u guys ....but also why did he do that ?? bullshit !!





Inyarwanda BACKGROUND