Madebeat umusore w’imyaka 23 wamenyekanye mu mwuga wo gutunganya no kunononsora umuziki cyane muri gahunda zo gukora indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda, kuri ubu yamaze gusinya amasezerano y’imyaka yagizwe ibanga azamara akorera inzu itunganya umuziki yiswe “UnoMusic”. MadeBeat yayisinyemo avuye muri Monster Record.
Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 ni bwo Seka Emmanuel umuyobozi wa Unomusic n’ikipe bazakorana mu kuzamura umuziki w’u Rwanda biciye muri iyi nzu itunganya umuziki, bamurikiye abanyamakuru iyi nzu ndetse banerekana umusore uzajya utunganya indirimbo z’abahanzi (Music Producer) uzwi ku izina rya Madebeat.
Mu ifungurwa rya Unomusic, Seka Emmanuel yabwiye abanyamakuru ko kuba Madebeat yaravuye muri Monster Record atari urundi rwango afitiye iyi nzu itunganya umuziki yahozemo ahubwo ko ari muri gahunda yo guteza imbere umuziki nyarwanda.
Emmanuel yavuze ko icyo UnoMusic izamarira abahanzi ari ukubafasha kuzamura urwego rwabo rw’ibihangano bashyira hanze kuko bazagerageza kubakorera indirimbo nziza ku buryo zitabatamaza mu gihe zaba ziri guhatana n’izindi.
“UnoMusic ije gufasha abahanzi Nyarwanda kuzamura umuziki wabo kuko tuzakorana bya kivandimwe. Umuziki w’u Rwanda nibyo ntabwo uragera kure ariko dufatanyije twabigeraho, muri UnoMusic twararebye dusanga turamutse dukoranye na MadeBeat byadufasha kugera ku ntego”. Seka Emmanuel
Madebeat w’imyaka 23 avuga ko icyamuzanye muri UnoMusic atari amafaranga yamuzanye cyangwa ibindi bintu bidasanzwe ahubwo ko ari mu rwego rwo gushaka ahantu hamufasha kugera ku ntego n’urwego yifuza kugeraho mu muziki mu bijyanye no kuwutunganya.
“Ntabwo kuba ntakiri muri Monster ari uko naje muri UnoMusic kubera umurengera w’amafaranga ahubwo nuko burya umuntu agera aho abona ko hari byinshii ashaka kugeraho bityo akaba yashaka ahantu hazamufasha kubigeraho”.Madebeat
Inzu itunganya umuziki ya UnoMusic iri i Nyamirambo ahitwa ku Ryanyuma mu nyubako y'ahitwa Sun City mu mujyi wa Kigali. Aba basanzwe batunganya amashusho y’indirimbo. Mu ndirimbo zahakorewe harimo; Thank You ya The Ben na Tom Close na Super Star ya Social Mula. Kuri ubu bakaba bazanye na gahunda yo gukora indirimo z’amajwi n’amashusho (Audio/Video).
Producer MadeBeat (iburyo) na Seka Emmanuel (ibumoso) nyiri Studio ya UnoMusic nyuma yo gusinyana amasezerano
MadeBeat asoma impapuro ngo arebe ko nta ngingo zirimo zamugonga
MadeBeat asinya amasezerano muri UnoMusic
Bimwe mu bikoresho bya UnoMusic
Madebeat yakoze indirimbo zirimo Simusiga ya Christopher ubwo yari akiri muri Monster Record
TANGA IGITECYEREZO