Umuhanzikazi Alyn Sano nyuma yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo 'Rwiyoborere' ahamya ko igaragaza uburyohe bw’abakundana ndetse ikanahishura ukuri ku kinyoma Auddy Kelly yabeshye abanyarwanda mu minsi ishize.
Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu ni bwo umuhanzikazi umaze kumenyekana mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku bw’ubuhanga bwe mu miririmbire, Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Rwiyoborere’. Ni indirimbo yumvikanamo uyu muhanzikazi avuga ko asazwe n’ibyishimo kuko atari aziko umunsi w’ubukwe bwe wagera akabana akaramata n'umukunzi we kuko we yumvaga ari nk’inzozi zitazaba impamo.
Muri iyi ndirimbo Alyn Sano agira ati “Ndumva nakubwira amagambo meza yose nzi, nkakuririmbira indirimbo z’urukundo zose numvise. Reka urukundo rwiyoborere, aho amarangamutima angeza ariho ngarukira. Reka urukundo rwiyoborere aho umutima ukujyana ariho twerekeza…” Mu mashusho hagaragaramo umusore n’inkumi bakoze ubukwe, aho umukobwa aba agenda yibuka ibihe byiza yagiye agirana n’uwo musore.
Alyn Sano yashyize hanze indirimbo 'Rwiyoborere' yuzuye amagambo y'urukundo
Mu kiganiro gito Alyn Sano yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko nta muntu wihariye yahimbiye iyi ndirimbo. Yavuze ko yayandikiwe na Sosthene. Yadutangarije ko muri iyi ndirimbo ye nshya igaruka cyane ku buryohe bw’abari mu rukundo. Uyu muhanzikazi yahamagariye abamukunda, abakunda muzika nyarwanda ndetse n’abakundana kureba iyi ndirimbo kuko uburyo ikozemo buryoshye nk’uko yabyise.
Aya mafoto yafashwe hafatwa amashusho y'indirimbo ya Alyn Sano
Kimwe mu biteye amatsiko muri iyi ndirimbo cyanagarutsweho mu minsi ishize, ni Auddy Kelly ugaragara yakoze ubukwe mu mashusho y'iyi ndirimbo ‘Rwiyoborere’ ya Alyn Sano. Ni nyuma y'aho Auddy Kelly yari yabeshye abanyarwanda ko yakoze ubukwe nyabukwe ndetse akongeraho ko yifuje kubigira ibanga. Auddy Kelly mu minsi ishize yahamirije Inyarwanda ko yakoze ubukwe, nyamara byari ikinyomba cyambaye ubusa. Bamwe mu basomye ibyo Auddy Kelly yatangaje, bamuvumiye ku gahera bamusaba gukora ibikorwa bikamuvigira mu muziki we aho kubakira ku kinyoma.
Kanda hano urebe Rwiyoborere ya Alyn Sano igaragaramo iby’ubukwe bwa Auddy Kelly
TANGA IGITECYEREZO