RFL
Kigali

Alpha Rwirangira ubura amasaha make ngo yizihize isabukuru y’amavuko yasohoye indirimbo nshya ‘Question’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 16:36
0


Alpha Rwirangira nk’amazina ye cyangwa Alpha The Brand nkuko akunze kwiyita uyu ni umwe mu bahanzi babanyarwanda bazwiho ubuhanga bukomeye ndetse ubuhanga bwe mu muziki bwanamuhesheje ibihembo bibiri bya Tusker, irushanwa yagiye yitabira mu myaka yatambutse.



Kuri ubu uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yibera nyuma yo kurangiza amasomo akanahakorera umuziki yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Question ‘, aganira na Inyarwanda Alpha Rwirangira yabwiye umunyamakuru ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo aho aba abaza umukobwa ikibazo ariko ubundi kubwe asanga ari ikibazo cyabazwa buri muntu wese.

Iki kibazo Alpha Rwirangira aririmba aba abaza umukobwa niba aramutse agize ikibazo akaba atabasha kubona cyangwa ikindi gikomeye kuri iyo nshuro uwo mukobwa yakomeza kumukunda, aha nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo ni ikibazo abantu bakundana yaba abahungu cyangwa abakobwa bakabaye babazanya mu gihe bumva bakundana koko.

Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira

Uyu muhanzi muri iyi minsi usa nuri gushyira imbaraga mu muziki nyuma yahoo arangirije ishuri ashyize hanze indirimbo nyamara mu gihe mu masaha make aba yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko cyane ko yavutse tariki 25 Gicurasi 1986.

REBA HANO IYI NDIRIMBO ‘QUESTION’ YA ALPHA RWIRANGIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND