RFL
Kigali

Aline Gahongayire yakoze igitaramo cyuzuye ubuhanuzi yunamiyemo inshuti ye y’akadasohoka Deborah-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/05/2018 8:39
1


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2018 umuramyi Aline Gahongayire yakoze igitaramo gikomeye cyuzuye ubuhanuzi n’ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru, yanunamiye inshuti ye magara Deborah uherutse kwitaba Imana.



Aline Gahongayire yabanjirijwe kuri stage n’abandi bahanzi buzuye amashimwe y’Imana barimo umuririmbyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Kayitana Janvier wamamaye mu ndirimbo ‘Jehovah’; Iyamuremye Serge wanyuze benshi mu ndirimbo ye nshya ‘Biramvura’ n’izindi nyinshi zatumye ava ku rubyiniro akinyotowe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

kuri stage

Serge Iyamuremye yasigiye inyota benshi mu ndirimbo ye 'Biramvura'

Umusore ukiri muto Babu waririmbye indirimbo y’igiswahili, Eddie Mico waririmbaga anicurangira, Billy Jakes, Camarade wanyuze benshi afashishijwe n’umugore we ndetse na MD, aba bose banyuze abari bateraniye muri Eglise Vivante i Kabuga mu gitaramo 'Ineza Tour' cyateguwe na Aline Gahongayire. Ibitaramo nk'ibi, Aline Gahongayire ateganya kubikorera mu turere dutandukanye mu gihugu ahumuriza abari mu bibazo binyuranye ari nako aremera abatishoboye.

Aline Gahongayire ni we wari utahiwe:

Mbere y’uko ajya ku rubyiniro, Aline Gahongayire yabanje asanga umubyeyi we aho yari yicaye, amwatuririho amagambo y’umugisha n’andi menshi atabashaga kumvikana, ubundi azamuka ku rubyiniro aseka cyane. Yagiye ku rubyiniro ahagana saa moya n’iminota micye. Yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro icyuya cyiramurenga yitabaza ibyo kwihanagura.

Byageze aho biramurenga akurama inkweto atambira Imana. Nka nyuma y’iminota 20 yasomaga ku mazi, ubundi agakomeza kuririmba, yaririmbye mu ijwi riri hejuru akavangamo n’umudiho udasanzwe byose byari mu muziki w'umwimerere (Live music). Mu gice cya mbere yaririmbye ‘Because of who you are’, ‘Umukiza wanjye ariho’, ‘Hari impamvu pe’, ‘Niyo yabikoze’, ‘Warampishe’, ‘Iyabivuze’.

Aline Gahongayire

Yanyuzagamo akabwiriza, yumvikanishaga ko ari umugore mushya wuzuye ishimwe, ufite umugisha ukomoka ku Mana. Yifashishije indirimbo ye yakoreye muri Kina Music yavuze ko ‘Iyabikoze n’ibindi izabikora’. Mu gice cya kabiri, yaririmbye ‘Ineza y’Imana’, ‘Warahabaye’, ‘Nakumbuka’, ‘Ndazi ko yankijije’, ‘One way’. Muri iki gice cya kabiri cy’indirimbo ze ni bwo abantu benshi bagiye bamusanga ku rubyiniro batangaza amafaranga bashyize mu ‘Ineza Family’.

Yunamiye Deborah wari inshuti ye, yihanganisha ababyeyi be bari mu gitaramo:

Yafashe umwanya yunamira inshuti ye y’akadasohoka Deborah witabye Imana mu minsi itambutse. Yafashwe n’ikiniga avuga ko yari umwana mwiza, inshuti yamubwizaga ukuri kutanakenewe. Aline yavuze ko ubwo yateguraga ‘Ineza Tour’ Deborah yamubwiraga ko bazakorana urugendo. Deborah yavugaga ibi ari mu bitaro nyuma y’iminsi mike yitaba Imana. Ati:

Imana yampaye inshuti inkunda byiza cyane bitarimo uburyarya. Yari inshuti yanjye yitaba Imana (abari mu rusengero bati ‘ihangane’). Yitwaga Deborah yarankundaga, sinzi, sinzi. Imana izampe umuntu unkunda nka Deborah. Ikinyereka y’uko yankundaga n’uko ababyeyi ba Deborah baje kunshyigikira. Ndashimira ababyeyi ba Deborah, nanjye nemeye kubabera umwana, ubwo Deborah adahari njye ndahari. Ndahari, ndahari.

Aline Gahongayire hamwe n'inshuti ye Deborah witabye Imana mu gihe gishize

Aline Gahongayire yavuze ko nta kwezi gushize Deborah yitabye Imana. Ngo ubwo yateguraga ‘Ineza Tour’ Deborah yamubwiraga y’uko azaba ari kumwe nawe uko byagenda kose. Ariko Imana yaramwisubije.

nawe yemeye

'Umugore mushya, umunyamugisha, yarampishe',..Amagambo yumvikana kenshi mu mvugo ya Aline

Byageze aho ahanura. Yabwiye uwari umusangiza w’amagambo (Ev Fred Kalisa) ko umwaka utaha nk’iyi tariki yakoreyeho igitaramo ko azaba yubatse urugo. Yashimye umubyeyi we wari muri iki gitaramo, ashima bikomeye abashumba be barimo Pasteri Innocent, Amoni na Pasiteri Bugingo Innocent wigishije ijambo ry’Imana.

umuyobozi

Ev Fred Kalisa wari Mc yahanuriwe ko umwaka utaha mu kwezi kwa Gicurasi azaba yarakoze ubukwe

Pastor Gatera John yavuze ko ubwo yavuganaga na Aline yumvise ijwi rimubwira ko ari kuvugana ‘na vision ngari’, ngo  yatangajwe n’umuhate wa Aline Gahongayire, avuga ko afite byose ariko ngo Aline aremera akarara ijoro ashaka ineza y’abandi, ibintu yamushimiye mu ruhame. Ati:

Ubwo navuganaga na Aline numvise umwuka umbwira ko ndi kuvugana na Vision ngari….Nakubwiye amagambo menshi, natangajwe no kuba umuntu ukiri muto nk’uyu udafite icyo abuze kubera ko mubifata ntabwo yagombye kuba arara amajoro. Ariko nabonye umuhamagaro, ndeba umutwaro numva ndatangaye! Aline rero uzagera kure.

Mu kiganiro kihariye na Inyarwanda.com Aline Gahongayire yavuze uko yakiriye ubwitabire bwaranze igitaramo yatangirijemo ‘Ineza Tour’.Ati “Binyongeye imbaraga zo gukomeza n’ahandi tuzajya ko bizagenda neza.” Abajijwe icyatumye ahitamo guhera ibitaramo bye i Kabuga yasubije muri aya magambo, ati “Naganiriye n’abashumba benshi batandukanye, muri Vivante nakiriwe mbere, nakiriwe neza.”

yoe

Pastor Amon wahaye Aline $500 yashimiwe uruhare rutaziguye yagize mu buzima bwa Aline Gahonganyire

Amafaranga yakusanyijwe muri iki gitaramo arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yavuze ko ari inkunga ikomeza gukusanywa ikifashishwa mu gufasha abababaye n’abanyeshuri umuryango wa ‘Ineza Family’ urihira. Aline waranzwe n’ibyishimo bisendereye ku rubyiniro ati “Hari imishinga myinshi dufite gukora, hari ababyeyi nawe wabonye bari hano mu rusengero dusanzwe dufasha babarizwa mu Ineza Family n’abandi bose twitaho ayo mafaranga azifashishwa mu kubafasha.”

Gatera Joshua

Gatera Joshua umuhuzabikorwa wa Ineza Tour

Umuhuza bikorwa wa Ineza Tour, Gatera Josua yavuze ko yishimira uko gitaramo cyagenze cy’i Kabuga.  Ati “Mu by’ukuri twabiteguye tutazi uko bizagenda, twahoranaga ibibazo nk’abashinzwe kubitegura. Ariko biduhaye ishusho y’uko n’ahandi tuzajya bizagenda neza. Biduhaye akanyabugo ko gukomeza gukora”

Yavuze ko nyuma yo kuva i Kabuga bashobora gukomeza ibi bitaramo byabo i Nyamata mu Karere ka Bugesera cyangwa se i Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Iki gitaramo cyasojwe ahagana saa tatu n’igice, inshuti, abavandimwe n’abafana ba Aline Gahongayire bamugaragarije urukundo bifotoranya abandi bamushimira ku bw’umugisha yabahesheje.

AMAFOTO:

janvier

Janvier Kayitana kuri stage ahimbaza Imana

kayitana

urusengero

Abaririmbyi

serge

Serge ubwo yari ageze ahabereye igitaramo

iaymuremye

Eglise Vivante yabereyemo igitaramo cya Aline Gahongayire

ADEPR

Camarade yashimiwe na Aline, avuga ko yamugumyeho ubwo inshuti zose zari zamutaye

Imana

bishop

Amashimwe akomeye

bari benshi

Ubwitabire bwari hejuru

ubwitabire bwari hejuru

Yayeli mu gitaramo cya Aline Gahongayire

eddie

Eddie Mico yahesheje benshi umugisha

mico

eddie mico

Kayitana yavuye ku rubyiniro yuzuye icyuya, yahise ajya kwicara inyuma

aka aline

Ev Fred Kalisa (Ibumoso) yahanuriwe umwaka utaha nk'iki gihe azaba yakoze ubukwe

amashimwe

umukozi w'Imana

Aline ati 'Ndanyuzwe' abwira umukozi w'Imana

abaraamyi

yanyuz

Uyu muraperi MD yanyuze benshi

benshi yanyuze

Eddie Mico yicurangira

benshi banyuzwe

birakwiye

aline

Serge yageze ku rubyiniro akubita igitwenge ashima Aline wamuhaye uyu mwanya

gahongayire

Ndi umunyamugisha kubagira

umubyeyi we

Umubyeyi wa Aline azamuye amaboko aha Imana icyubahiro

yari yaje kumushyigikira

Aline aramukanya 

amashimwe akomeye

Yabanje gusenga mbere yo gufata indangururamajwi

ndanyuzwe

bahembuwe

yicurangiraga

Serge nawe yicurangiye

ku rubyinro

igitwenge

amashimwe yari yose

bugingo

Pastor Bugingo Emmanuel

emmanuel

Amen,Amen,...

umuziki wacengeraga

Benshi banyuzwe

umugisha

mike karangwa

Umunyamakuru Mike Karangwa yanyuzwe mu ndirimbo 'Warampishe'

umugisha wakibyeyi

Aline yatse umugisha wa kibyeyi

Babu

Babu ku rubyiniro

inyita

urakoze cyane

Mike ati "Urakoze cyane mushiki wanjye, nkukundira ko uhora ukotana."

hanze yurusengero

Amafoto hanze y'urusengero yacicikanaga

abakozi bimana

bose hamwe

Aline yashimye abakozi b'Imana bamufashije kugeza n'ubu

REBA HANO 'WARAMPISHE' BY ALINE


 

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred Musonera5 years ago
    Ko atahanuriwe se ko gahima agiye kumucika akisangira utwana turi kuri taille!





Inyarwanda BACKGROUND