RFL
Kigali

Ali Kiba umaze iminsi mu Rwanda yagarutse ku mwiryane ukunze kuvugwa hagati ye na Diamond

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2018 13:46
0


Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yataramiye mu Rwanda. Uyu muhanzi w’icyamamare muri Tanzania asa naho ahanganiye kuyobora muzika y’iki gihugu na Diamond bituma benshi banakeka umwiryane hagati yabo. Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Serena Hotel Ali Kiba yabajijwe iki kibazo.



Ubwo yarari mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’igitaramo cya East African Party yakoze tariki 1 Mutarama 2018, Ali Kiba yabajijwe n’abanyamakuru ikibazo kiri hagati ye na Diamond ndetse n’imvano yacyo. Ali kiba yagize ati” Nta kibazo mfitanye na Diamond, abafana bavuga ibyo bashaka ariko twe  nta kibazo dufitanye turavugana gihari twakiganiraho ariko nanone abafana ntitwababuza gufatya ibintu uko babishaka.”

Iki gisubizo Ali Kiba yatanze, cyakuyeho ibikunze kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye ko aba bahanzi baba bahanganye bikomeye ndetse ku buryo baba banafitanye umwiryane wo ku rwego rwo hejuru ku buryo  batajya bumvikana mu buzima bwa buri munsi bahanganiye kuyobora muzika ya Tanzania, cyane ko abayikurikiranira hafi bahamya ko Ali Kiba akunzwe cyane iwabo mu gihe Diamond we akunzwe iwabo ariko akanagura imbago akaba akunzwe bikomeye no hanze ya Tanzania.

Kiba

Ali Kiba ubwo yari mu gitaramo i Kigali

Ali Kiba yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyane ko yaririmbye muri East African Party igitaramo cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2018 kikitabirwa nabantu benshi banishimiye bikomeye uburyo uyu musore yitwaye ku rubyiniro rw’i Kigali.

REBA HANO UKO IGITARAMO ALI KIBA YARIRIMBYEMO I KIGALI CYARI KIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND