Muri iyi minsi ibitaramo biri gutegurwa mu buryo benshi bahamya ko ari akajagari, ibi biri mu bishyirwa mu majwi nk’ibitera guhomba kw’ibitaramo bimwe na bimwe, bimwe bikaba byanduza isura y’igihugu havugwa ko abanyarwanda badakunda ibitaramo. Aka kajagari mu itegurwa ry’ibitaramo kahagurukiwe n’inzego zinyuranye.
Ibi Inyarwanda.com yabihamirijwe n’Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abanyamuziki mu Rwanda,aho yavuze ko bamaze kubifataho icyemezo ati ”Kuri ubu twafashe icyemezo, hari amabwiriza yajyaga yirengagizwa ariko ntabwo bizongera. Kuri ubu umuntu wese ushaka gutegura igitaramo azajya abanza gusaba uruhushya Minispoc abinyujije kuri asosiyasiyo y’abahanzi mu Rwanda.”
Tuyisenge yabajijwe icyatumye bafata iki cyemezo, maze mu magambo ye agira ati “ Birakwiye ko abantu bumva ko umuziki atari ikintu ubu umuntu abyuka akawukoramo ibyo yishakiye nkaho nta nzego ziwuhagarariye, nta muntu uzongera kuwukoramo ibyo yishakiye, twamaze kuvugana na Minispoc nta muntu n'umwe uzongera kubona icyangombwa kimwemerera gutegura igitaramo adafite uruhushya rwa Minispoc binyujijwe muri asosiyasiyo y’abahanzi.”
Ibitaramo binyuranye bimwe biritabirwa ibindi ntibyitabirwe
Abajijwe icyatumaga abantu bategura ibitaramo badafite izi mpushya kandi ibwiriza ryari risanzweho, Tuyisenge yabwiye Inyarwanda.com ko abenshi batari bazi ko iri bwiriza ririho ndetse na asosiyasiyo mbere ikaba itari ihari ngo ibikurikirane ariko kugeza ubu ibintu byose bikaba biri mu buryo. Uyu muyobozi wa asosiyasiyo y’abanyamuziki yongeyeho ko ubu nta kabuza iri bwiriza rigomba gushyirwa mu buryo.
Intore Tuyisenge yabajijwe niba iri bwiriza rireba abategura ibitaramo binini cyangwa buri wese azajya abanza kwaka uruhushya muri Minispoc,adusbiza muri aya magambo “Buri wese utegura ibitaramo mu Rwanda agomba kuba afite uruhushya rwa Polisi, ndibaza ko iyo ugiye kwaka icyangombwa polisi, hari ibyangombwa bazajya bagusaba rero n’icyangombwa cya Minispoc biri mu bizajya bisabwa kugira ngo utegure igitaramo.”
Asoza iki kiganiro Tuyisenge yavuze ko ibwiriza ritareba gusa abahanzi bakoresha Petit stade ahubwo ko buri wese ugomba gutegura ibitaramo mu Rwanda asabwa kuba yamaze guhabwa iki cyangombwa. Tuyisenge uhagarariye asosiyasiyo y’abahanzi ba muzika mu Rwanda yatangaje ko ushaka kwaka iki cyemezo azajya yandikira Minispoc ibaruwa abinyujije muri iyi asosiyasiyo y’abahanzi ba muzika.
TANGA IGITECYEREZO