RFL
Kigali

Akajagari k’itegurwa ry’ibitaramo kahagurukiwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2016 8:54
7


Muri iyi minsi ibitaramo biri gutegurwa mu buryo benshi bahamya ko ari akajagari, ibi biri mu bishyirwa mu majwi nk’ibitera guhomba kw’ibitaramo bimwe na bimwe, bimwe bikaba byanduza isura y’igihugu havugwa ko abanyarwanda badakunda ibitaramo. Aka kajagari mu itegurwa ry’ibitaramo kahagurukiwe n’inzego zinyuranye.



Ibi Inyarwanda.com yabihamirijwe n’Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abanyamuziki mu Rwanda,aho yavuze ko bamaze kubifataho icyemezo ati ”Kuri ubu twafashe icyemezo, hari amabwiriza yajyaga yirengagizwa ariko ntabwo bizongera. Kuri ubu umuntu wese ushaka gutegura igitaramo azajya abanza gusaba uruhushya Minispoc abinyujije kuri asosiyasiyo y’abahanzi mu Rwanda.”

Tuyisenge yabajijwe icyatumye bafata iki cyemezo, maze mu magambo ye agira ati “ Birakwiye ko abantu bumva ko umuziki atari ikintu ubu umuntu abyuka akawukoramo ibyo yishakiye nkaho nta nzego ziwuhagarariye, nta muntu uzongera kuwukoramo ibyo yishakiye, twamaze kuvugana na Minispoc nta muntu n'umwe uzongera kubona icyangombwa kimwemerera gutegura igitaramo adafite uruhushya rwa Minispoc binyujijwe muri asosiyasiyo y’abahanzi.”

tuyisenge

Ibitaramo binyuranye bimwe biritabirwa ibindi ntibyitabirwe

Abajijwe icyatumaga abantu bategura ibitaramo badafite izi mpushya kandi ibwiriza ryari risanzweho, Tuyisenge yabwiye Inyarwanda.com ko abenshi batari bazi ko iri bwiriza ririho ndetse na asosiyasiyo mbere ikaba itari ihari ngo ibikurikirane ariko kugeza ubu ibintu byose bikaba biri mu buryo. Uyu muyobozi wa asosiyasiyo y’abanyamuziki yongeyeho ko ubu nta kabuza iri bwiriza rigomba gushyirwa mu buryo.

Intore Tuyisenge yabajijwe niba iri bwiriza rireba abategura ibitaramo binini cyangwa buri wese azajya abanza kwaka uruhushya muri Minispoc,adusbiza muri aya magambo “Buri wese utegura ibitaramo mu Rwanda agomba kuba afite uruhushya rwa Polisi, ndibaza ko iyo ugiye kwaka icyangombwa polisi, hari ibyangombwa bazajya bagusaba rero n’icyangombwa cya Minispoc biri mu bizajya bisabwa kugira ngo utegure igitaramo.”

Asoza iki kiganiro Tuyisenge yavuze ko ibwiriza ritareba gusa abahanzi bakoresha Petit stade ahubwo ko buri wese ugomba gutegura ibitaramo mu Rwanda asabwa kuba yamaze guhabwa iki cyangombwa. Tuyisenge uhagarariye asosiyasiyo y’abahanzi ba muzika mu Rwanda yatangaje ko ushaka kwaka iki cyemezo azajya yandikira Minispoc ibaruwa abinyujije muri iyi asosiyasiyo y’abahanzi ba muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • La vie7 years ago
    Hanyuma abo batuyisenge bazafasha iki gifatika umuntu witeguriye umushinga wigitaramo?? Kumuha uruhushya !??cg ni aba sponsors!?? Bazamugira inama !??nahomba se bazamwishyura!?? Guys business ntago aruko ikorwa,,mureke abantu bakore business zabo uko babyumva ,ako kazi uwo tuyisenge ashaka gukora ubundi gakorwa na Rura na RDB na Police ,,ndumva uruhushya rwa association yanyu atari ngombwa kuko ntimushinzwe kwigisha abantu kwihangira imishinga.
  • kabera7 years ago
    Association ntabwo ari mouvement d'assemble! ushobora kuyibamo cg ntuyibemo ndumva Atari itegeko, nkuko hashobora kubaho associations nyinshi none se nkutari muri Association ya Tuyisenge azabigenza gute!?gutegura igitaramo is a bussness!byakagombye kugenzurwa na RDB cg RURA!not Tuyisenge Association,ahubwo hari hakwiye kubaho ba rwiyemeza mirimo bagashinga ama company ya Event afite ingufu ategura ibitaramo
  • Pat7 years ago
    @La Vie, Ndagushyigikiye kabosa pe. Ça c'est du n'importe quoi kabisa. Ikibazo kizavuka muri ibuo bintu ni uko hazabamo kubogama ibyo bigatuma havuka itangwa rya ruswa. As long as imuntu afite uruhushya rwa police ku bwanjye numva nta kigomba kumubuza kwikorera busness ye.
  • LizA7 years ago
    Ariko narumiwe....ngo uruhushyaaa ndunva iyo association ikwiye gukora ibyo igomba gukora apana kwivanga muri projects zabantu kwitabira cg kutitabira ibitaramo byabahanzi bamwe nabamwe bitetwa nubishobozi cg kuba utari umu fun wuwomuhanzi ntaho bihiriye niryo tegeko ..icyangombwa cya Police kirahagije ubundi babyitabire cg barorere
  • G7 years ago
    njye ndumva iki cyemezo nta muntu numwe cg urwego rwagishyigikira. mumenye ko ibitaramo ari business, ushora amafaranga ushaka andi. rero ntago abantu b'abikunde, bashaka inyungu zabo bwite babyuka ngo bashinge federation cg ibiki ntazi nkaho ari itegeko kubijyamo. RDB se ikaba imaze iki cg abafatanyabikorwa bayo? ahubwo njye ndumva mwaratinye competitions none murashaka kurya mwicaye. Minispoc ibigeho ubwo ntirabamenya
  • 7 years ago
    this Guy ndumva yiyongereraho ngenda nyuma ya Butamwa kweri! uwatoye uyu we koko buriya,... gusa Tuyisenge bamucungire hafi kuko ndumva atazi gutandukanya ibintu pe, aravanga bikomeye
  • J7 years ago
    hhhhh... mbega TUYI





Inyarwanda BACKGROUND