RFL
Kigali

PGGSS7: Aimable Twahirwa yahaye impanuro abahanzi bitegura igitaramo cya nyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2017 21:28
0


Ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017 nibwo muri Kigali hitezwe igitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya PGGSS7 muri parking ya stade Amahoro i Remera, mbere y’iki gitaramo Aimable Twahirwa uhagarariye akanama nkemurampaka yagize impanuro aha abahanzi.



Aimable Twahirwa bizwi ko ari we ukuriye akanama nkemurampaka ubu utari kubarizwa mu Rwanda dore ko amaze iminsi abarizwa mu gihugu cy’u Budage aho agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017 ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yagize impanuro aha abahanzi bazaba bahatana mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS7.

Muri iki kiganiro uyu mugabo ukuriye akanama nkemurampaka yatangiye asaba abahanzi kureka kugirira ubwoba iki gitaramo, abasaba kugabanya ibitari ngombwa birimo kugura abafana ndetse no kwiruka mubyo kwitoresha ahubwo abasaba gutekereza cyane ku gitaramo cya nyuma kigomba kubera i Kigali.

twahirwaAimable Twahirwa (uri hagati) aba yitegereza abafana muri iri rushanwa rya PGGSS7

Uyu mugabo yasabye abahanzi kutagira ubwoba atangaza ko yababajwe cyane n'ukuntu yagiye abona abafana we atatinye kwita ‘Take away’ nkuko basanzwe babita bagurwa n'abahanzi bakajya batwarwa mu bitaramo ngo babashyigikire, Twahirwa usibye abafana yongeyeho ko ‘sms’ cyangwa ubutumwa bugufi bushobora kuba uyu mwaka ntampinduka nyinshi bwatera cyane ko bwagabanyirijwe agaciro.

Abajijwe niba koko igitaramo cya nyuma cyagira ingaruka ku mwanya w’umuhanzi mu irushanwa rya PGGSS, Aimable Twahirwa yahamije ko mu gihe yamaze akora akazi ko gutanga amanota muri PGGSS igitaramo cya nyuma gikunze kugira uruhare mu mihindukire y’imyanya abahanzi baba bafite bityo akangurira abahanzi gushyira imbaraga mu gutegura iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND