RFL
Kigali

Ahereye Portland Maine, Alpha Rwirangira agiye gutangira ibitaramo bizazenguruka henshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2018 20:27
0


Ni ubwa kabiri Alpha Rwirangira agiye gukora ibi bitaramo bizenguruka Leta zinyuranye za Amerika aho uyu muhanzi aba asusurutsa abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo ziba zituye muri iki gihugu, Alpha Rwirangira yamaze guhamiriza Inyarwanda.com ko agiye kongera gutangira ibi bitaramo yari yarakoze muri 2017.



Aganira na Inyarwanda, Alpha Rwirangira yavuze ko kugeza magingo aya imyiteguro y’ibi bitaramo bizenguruka Leta zinyuranye ayigeze kure n'ubwo  hari Leta ataremeza neza. Ibi bitaramo Alpha agiye gukora yamaze kubyita ‘Thanks giving  your season 2”. Hamwe mu hamaze kwemezwa ko azakorera ibi bitaramo ariko kandi hakaba n'izindi leta bakiri mu biganiro.

Alpha Rwirangira ugiye gutangira ibi bitaramo ku wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018 yatangaje ko kugeza ubu aho yamaze kwemeza ari Portland Maine, aha akaba ari naho agomba gutangirira, akomereze Rochester, New York, Arizona, Phoenix, Louisville ndetse na Michigan. Uyu muhanzi yatangarije umunyamakuru ko impamvu ibi bitaramo bitangiye kare ari ukugira ngo bizabashe kurangira nk'uko yabipanze tariki 22 Ugushyingo 2018.

Alpha Rwirangira

Igitaramo cya mbere Alpha Rwirangira agiye guheraho muri Portland Maine

Alpha Rwirangira agira ubutumwa aha abakunzi be yashimiye cyane abamuhora hafi by’umwihariko ashimira Dj Innox ari nawe uri gufasha Alpha muri ibi bitaramo. Yanasabye abakunzi ba muzika  gukomeza kumuba hafi mu buryo bwose by’umwihariko mu buryo bw’amasengesho ndetse  asaba abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza gushyigikira uyu muziki ku buryo ugera kure hashoboka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND