RFL
Kigali

Agahinda kuri Asma Jesca inkumi yari yatangiranye urugendo rw’urukundo na Katauti

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2017 11:59
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda ihamya ko Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports Fc yatabarutse. Abantu benshi bagaragaje agahinda batewe no gutabaruka k’uyu mutoza gusa umwe mu bababaye cyane ni uwari umukunzi we mushya.



Asma Jesca usanzwe afite abana babiri avuga ko yabyaranye na Diamond, nta bintu byinshi yanditse ku rupfu rw’umukunzi we Katauti.Ni ubutumwa buri ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse mu masaha atanu ashize, yanditse agira ati “Uruhukire mu mahoro Ndikumana Katauti”.Yashyize utumenyetso tugaragaza ko ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumva urupfu rwa Katauti bari batangiye urugendo rw’urukundo.

katauti

Ubutumwa umukunzi wa Katauti yanditse ku mbuga nkoranyambaga

Katauti mbere yuko atabaruka yaherukaga kwandika kuri Instagram amagambo ashimangira ko gukundana na Asma Jesca ari umwanzuro yafashe ashingiye ku nama nyina yamuhaye akibyiruka. Umubyeyi we ngo yari yaramubwiye ko mu guhitamo umugore ‘akwiye kuzareba ufite urukundo kurusha ibindi byose’.

Yagize ati “Umunsi umwe mama yarambwiye ati “Ku Isi uzahura n’abagore b’amoko abiri, uwa mbere azaguha ubuzima bwiza wifuza, uwa kabiri azaguha urukundo wahoraga unyotewe. Nuba umwe mu banyamahirwe uzabona umugore uzaguha byose icyarimwe; nibiba ngombwa ko uhitamo uzafate umugore uzaguha urukundo.” Ndashimira Imana ko kuri uyu munsi ndi umwe mu banyamahirwe. Warakoze Mama ku nama nziza wangiriye.”

katauti

Katauti n'uwari umukunzi we

Uyu mukobwa utigeze ashyira hanze ifoto iyo ariyo yose ya Katauti yashavujwe cyane n’urupfu rw’umukunzi we mushya, icyakora mu bitekerezo abantu benshi bashyize kuri Instagram y’iyi nkumi bagiye bamukomeza banifuriza iruhuko ridashira Ndikumana Hamad Katauti. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND