RFL
Kigali

Active na Teta Diana bishimiye kwereka abanyarwanda umusaruro bakuye muri Tanzania bakawubaha nk’impano

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/11/2015 16:19
6


Nyuma y’iminsi micye bavuye mu mujyi wa Dar-Es-Salaam mu gihugu cya Tanzania, itsinda rya Active n’umuhanzikazi Teta Diana bishimiye kugeza ku Banyarwanda umusaruro bakuye muri uyu mujyi bizera ko ari impano ikomeye bageneye abanyarwanda mu mpera z’umwaka wa 2015.



Indirimbo “Tonight” y’itsinda rya Active rifatanyije n’umuhanzikazi Diana Teta, ni imwe mu ndirimbo zanyuze abanyarwanda batandukanye mu minsi micye ishize, aba bahanzi nabo nk’uko babitangaza bakaba barasanze bakwiye kwitondera amashusho y’iyi ndirimbo mu rwego rwo kurushaho gukora ibiryoheye abanyarwanda, maze banyarukira mu gihugu cya Tanzania aho bakoreye amashusho yayo akaza ari ku rwego rwiza kuburyo bizeye ko azanyura abanyarwanda.

Itsinda rya Active bajyanye n'umuhanzikazi Teta Diane gukorera amashusho y'indirimbo Tonight muri Tanzania

Itsinda rya Active bajyanye n'umuhanzikazi Teta Diane gukorera amashusho y'indirimbo Tonight muri Tanzania

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Meddy Saleh; umwe mu batunganya muzika b’abanyarwanda bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera imikorere myiza, yashyizwe ahagaragara muri izi mpera z’icyumweru, aba bahanzi baboneraho gutangariza Inyarwanda.com ko bayakoze neza bagamije gushimisha abakunzi babo no kubaha impano bagomba kwishimira basoza umwaka wa 2015 urimo ugana mu marembera.

Teta Diana muri Tanzania mu ifatwa ry'amashusho. Muri iyi ndirimbo agaragaza imbyino atari asanzwe azwiho

Teta Diana muri Tanzania mu ifatwa ry'amashusho. Muri iyi ndirimbo agaragaza imbyino atari asanzwe azwiho

REBA HANO INDIRIMBO TONIGHT YA ACTIVE NA TETA DIANA:


Itsinda rya Active by’umwihariko, muri iki gihugu cya Tanzania babashije no kuhakorera indi ndirimbo bakoranye n’umuhanzi wo muri iki gihugu, nayo bakaba bazatangariza abanyarwanda ibyayo mu minsi micye kandi bakaba bizeye ko izabashimisha bihebuje, ikanafasha iyi ndirimbo “Tonight” kwerekana ko iri tsinda rikomeye kandi rifite intego ihamye muri muzika nyarwanda.

 Meddy Saleh niwe wajyanye n'aba bahanzi muri Tanzania ngo abakorere indirimbo

Meddy Saleh niwe wajyanye n'aba bahanzi muri Tanzania ngo abakorere indirimbo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sda8 years ago
    wooow ni nziza teta ndabona asigaye ari ihoho
  • bebe8 years ago
    congz active na teta mwabikoze neza wa
  • sharif old school8 years ago
    a good video guys, hold on!
  • irene8 years ago
    dore abana ahubwo wawooo
  • 8 years ago
    nibyiz
  • tonny8 years ago
    iyindirimbo ni nziza kbs gusa teta diane imyambarireye yadutunguye kbs





Inyarwanda BACKGROUND