RFL
Kigali

Abanyarwanda baba Canada mu mujyi wa Ottawa batumiye umunyarwenya Anne Kansiime

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2015 15:32
1


Umunyarwenya w’umugandekazi Anne Kansiime yamutumiwe n’abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa mu gitaramo kizaba kuwa gatanu no ku wa gatandatu tariki ya 11 na 12 Nzeri 2015.



Umunyarwandakazi Olive Mutoni watumiye Anne Kansiime yabwiye inyarwanda.com ko hashize imyaka itatu agerageza gutumira Anne Kansiime mu gihugu cya Canada ariko ntibimukundire akaba abigezeho nyuma y'imyaka itatu. Olive Mutoni azwiho gutegura ibitaramo bitandukanye muri icyo gihugu cya Canada. 

Umunyarwenya Anne Kansiime yatumiwe n'abanyarwanda baba Canada 

Iki gitaramo Anne Kansiime yatumiwemo, kuwa gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2015, imiryango izaba ikinguye kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, igitaramo gitangire isaa moya n’igice, kwinjira akaba ari amadorali y’Amerika, 40 ahasanzwe, 65 VIP naho abinjiye ari babiri (couple)akaba ari amadorali 120. Mu manyarwanda akaba ari amafaranga asaga; 29.000Frw ahasanzwe, 47.000Frw (VIP) na 87.000 Frw (couple).

Anne Kansiime

Anne Kansiime akaba azakora ibitaramo bitandukanye ku mugabane wa Amerika mbere yo gutaramira abo mu mujyi wa Ottawa mu gihugu cya Canada. Amatike y’abashaka kuzajya mu gitaramo cye muri Ottawa aboneka kuri Resitora Pilli Pilli ndetse no ku ma Resitora atandukanye n’abanyafrika akorera muri Ottawa.

Olive Mutoni wateguye iki gitaramo, yabwiye inyarwanda.com ko nyuma yo gutumira uyu munyarwenya Anne Kansiime, ngo ari gushaka uko yatumira umuhanzi Meddy nawe akazajya gutaramira abakunzi be baherereye Ottawa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasongo8 years ago
    Uyu Olive Mutoni si umunyarwanda ni Umugandekazi ndamuzi turaturanye. Iki nigitaramo cy'abagande apana abanyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND