RFL
Kigali

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame batashye icyicaro gikuru cyabo–AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/06/2017 20:06
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/06/2017 wari umunsi udasanzwe ndetse winjiye mu mateka y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi aho batashye ku mugaragaro icyicaro gikuru gishya cy’uyu muryango ndetse banemeza Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira mu matora ya perezida ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.



Igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako nshya iteye amabengeza cyabimburiye umuhango wa kongere idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yari igamije guhitamo umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu. Iyi nyubako nshya y'icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi iherereye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo.

Ubwo Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageraga ahabereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro aho icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi kizajya gikorera

Aha basuhuzaga abashyitsi bari baje kwifatanya nabo harimo abari bahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye bya Afrika n'ahandi hirya no hino ku isi

Aha Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame baganiraga n'abandi bayobozi mu nzego zo hejuru za FPR-Inkotanyi mbere gato yo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako

Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi

Iyi nyubako nshya y'icyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi iherereye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bakereye iyi mihango, aha ni imbere muri iyi nyubako

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne ni we wari umusangiza w'amagambo (MC) muri uyu muhango

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku banyamuryango bari bateraniye ku cyicaro gikuru cy'umuryango FPR Inkotanyi

Morale yari yose ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi

Perezida Paul Kagame yatowe ku bwiganze nkuko iyi foto ibigaragaza, akaba ariwe uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ategerejwe tariki 03-04 Kanama 2017

Uyu muhango wasusurukijwe n'abahanzi batandukanye, aha ni Intore Tuyisenge, Senderi Hit, Jay Polly na Humble Jizzo basusurutsaga abari bateraniye muri iyi kongere idasanzwe

Urban boys ni bamwe mu bahanzi bifatanije n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kwishimira uyu munsi

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric Kelly K.6 years ago
    Wow,ibi nibimwe muri byinshi twishimira nk'abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi twagezeho kandi nibindi biracyaza...Tukur'inyuma Mr.President Paul KAGAME..
  • Kasim BIZUMUREMYI 6 years ago
    H. E. Kagame paul turakwemera sana, tuzagutora 100%,kubera byinshi cyane watugejejeho, Imana ibidufashemo kbs.





Inyarwanda BACKGROUND